Nyanza: Abakuwe mu nzu bikingiranye kubwo kwanga kwikingiza bajyanywe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe

Nyuma y’aho abaturage bo mu karere ka Nyanza batabariwe n’inzego z’ubuyobozi zabakuye mu nzu bamaze iminsi bikingiranye kubwo kwanga kwikingiza Covid-19,  nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Nyanza kuko bari banamaze iminsi bariyicishije inzara, bamwe muri aba baturage bajyanywe  mu bitaro bya Huye bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ni Umuryango wa Ntegamaherezo Innocent ufite imyaka 55 y’amavuko, na Shyirambere Domithile ufite imyaka 48 y’amavuko. Baherutse gutabarizwa n’umwana wabo, aho uyu muryango wari warifungiranye mu nzu kubwo kwanga inkingo za Covid-19. Wakuwe mu nzu hagombye ubutabazi bw’ubuyobozi, uhita ujyanwa ku bitaro bya Nyanza, ariko bamwe mu bagize uyu muryango boherejwe mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe (Caraes Huye)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko ibi bitaro byabonye ko muri aba baturage hari abagomba kujya gufashirizwa ahandi, babohereza i Huye mu bitaro byakira abafite indwara zo mu mutwe mu gihe abandi baganirijwe barataha.

Yagize ati” Twatabaye umuryango tuwugeza kwa muganga maze abaganga babona ntacyo babafasha, babohereza mu bitaro byakira abafite indwara zo mu mutwe kugirango bafashwe kuko bagaragazaga ibindi bimenyetso, ariko abandi bana baraganirijwe ndetse bahabwa Nyina wabo wari uvuye i Nyamagabe ajya kubarera no kubafasha ngo bazasubire mu ishuri”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Samuel Nkundibiza ku murongo wa Telefoni, yavuze ko ababyeyi bombi ndetse n’umwana mukuru bajyanywe kuko bagaragazaga ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe. Ahamya ko byari impamvu yo kubafasha kuko ibi bitaro nta bushobozi bundi bwo kubafasha bwari buhari.

Yagize ati” Batatu muri 5 bose bajyanywe i Huye mu bitaro bifasha abafite indwara zo mu mutwe kuko bagaragazaga izi ndwara. Ababyeyi bombi n’umwana mukuru nibo bajyanywe yo kuko ntabwo twari dufute ubushobozi bwo kubafasha hano mu bitaro byacu kubera uburemere bw’indwara yabo bagaragazaga”.

Mu bindi byavuzwe kuri uyu muryango, ni uko iki gikorwa cyo kwifungirana mu nzu cyatangiye tariki ya 26 Ukuboza 2021 nyuma ya Noheli. Bimaze kumenyekana bagatabarwa, bajyanywe kwa muganga, bageze yo ngo batangira kumenagura ibintu ndetse banze no guhabwa serumu.

Ubu ni ubutumwa twabashije kubona, bigaragara ko bwatanzwe igihe ubuyobozi bwatabaraga uyu muryango.

Gusa mu ntangiriro, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yari yahakanye amakuru avuga ko baba bafite ikibazo mu mutwe, ahubwo akemeza ko baba baranze kwikingiza COVID-19. Aba babyeyi bivugwa ko bajugunye ibyangombwa byabo birimo indangamuntu ndetse banakura abana mu ishuri.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →