• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

DR Congo: Batewe impungenge n’abanyarwanda bahunga kubwo kwanga kwikingiza Covid-19

Umwanditsi
January 13, 2022

Ishyirahamwe ry’abakomoka ku kirwa cy’Ijwi muri Kivu y’amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririfuza ko Abanyarwanda barenga 100 bamaze kuhagera bahunze urukingo rwa Covid-19 basubira iwabo “mu gihe cya vuba aha gishoboka”.

Idée Bakulu Magadju, umukuru w’ishyirahamwe ry’abakomoka ku Ijwi baba i Bukavu, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko guhera ku cyumweru ari bwo batangiye kugera kuri iki kirwa (izinga mu Kirundi) cy’Ijwi (Idjwi) kiri mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati:” Batanga impamvu z’idini…” Mu Rwanda nta dini rirahamagarira abayoboke baryo ku mugaragaro kwanga kwikingiza”. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abari bamaze kuhagera ni Abanyarwanda 101, nkuko abivuga, bahunze guterwa urukingo “ku itegeko”. Ubu bacumbikiwe n’imiryango yabakiriye kuri icyo kirwa.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kwikingiza Covid bikorwa ku bushake bw’uhabwa urukingo. Ariko nko kugenda mu modoka rusange zitwara abagenzi birabujijwe ku batarakingiwe.

Bwana Bakulu yagize ati: “Bava mu gice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda… Icyo dushaka ni uko basubira iwabo mu gihe cya vuba aha gishoboka kuko natwe twagiye muri gahunda yo gukingira”.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko aya makuru y’aba Banyarwanda nta cyo ayaziho, ariko ko agiye kuyakurikirana.

Bwana Bakulu yongeyeho ati: “Ikindi, ni iki cyatubwira ko batazanye Covid hano? Kuko ntibigeze bagenzurwa. Ku Idjwi nta muntu n’umwe twari twagira wanduye iki cyorezo”.

Ikirwa cy’Ijwi gituwe n’abaturage bagera ku 320,000, bari ku buso bwa kilometero kare (km²) 340. Mu cyumweru gishize, u Burundi bwatangaje ko bwirukanye abanyarwanda 12 bari bahahungiye mu ntara ya Kirundobadashaka ko bakingirwa Covid-19.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu miliyoni 5,8 bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo, ni ukuvuga abarenga 40%.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga