Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yasesekaye i Kgali

Muri aya masaha ya mbere ya saa sita zo kuri uyu wa 22 Mutarama 2022, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yasesekaye i Kigali. Ni Gen. Muhoozi Kainerugaba, uje mu ruzinduko rw’umunsi umwe, aho byitezwe ko abonana na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda.

Gen. Muhoozi, ni umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Uruzinduko rwe mu Rwanda rumaze iminsi ibiri ruvugwa cyane, aho we ubwe abinyujije kuri Twitter yari yemeje ko araba ari i Kigali kuri uyu wa Gatandatu kandi ko azabonana na Perezida Kagame Paul.

Nubwo we ubwe yitangarije ko aje mu Rwanda, ntaho ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda cyangwa urundi rwego mu Gihugu bigeze bagira icyo bavuga mu kwemera cyangwa guhakana iby’uru ruzinduko, kugera n’ubwo umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukurarinda Alain yabajijwe iby’uru ruzinduko ubwo yari mu kiganiro kuri Loyal FM akirinda kugaragaza ko hari icyo abizi ho.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Gen. Kainerugaba Muhoozi, yakiriwe na Gen. Rwagasana uyobora ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, aho yari kumwe na Col Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

Uretse kuba abantu batandukanye batekereza mu buryo bw’amarangamutima yabo ibishobora kuganirwaho hagati ya Gen. Muhoozi na Perezida Kagame, nta cyo impande zombi nk’ibihugu zigeze zitangaza ku ngingo baganiraho. Gusa uyu muhungu aje nk’intumwa ya Se.

U Rwanda na Uganda, hashize igihe kigera ku myaka itanu umubano utifashe neza, hashize kandi imyaka isaga itatu imipaka y’ibihugu byombi yarafunzwe, Abanyarwanda babujijwe kwambuka ngo bajye hakurya Uganda nubwo ku bagande bo kuza usanga nta kibazo.

Igihugu cy’u Rwanda, gishinja Uganda gushyigikira mu buryo butandukanye abarwanya Leta y’u Rwanda barimo ababarizwa mu mutwe wa RNC ubarizwamo Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aho ari kumwe n’abandi bafatanije barimo abahoze mu butegetsi bw’u Rwanda n’abandi batandukanye.

U Rwanda kandi runashinja Uganda guhohotera no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda muri iki Gihugu n’ibindi bikorwa bibi ku banyarwanda bikorwa n’inzego z’iki gihugu ku banyarwanda bariyo. Uganda nayo, ishinja u Rwanda ko inzego zarwo zikora ubutasi zihakorera ibikorwa zikanahungabanya yo umutekano.

Muri ibi bibazo bimaze igihe byarabaye agatereranzamba hagati y’ibihugu byombi, bigatuma umubano uzamba, ntawe uzi ngo ni iki Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bari buganire, gusa icyaba cyose, icyo benshi bifuza ni uko umubano wakongera kuba mwiza, imipaka igafungurwa, abaturage bakongera bakambuka imipaka, bagahahirana, bagasurana cyane ko benshi uretse no guhahirana bahafite imiryango bamaze igihe batabonana.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →