• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Muhanga: Nyuma y’imyaka 5 bari mu gihirahiro, bahawe icyizere cyo kwishyurwa ingurane ku byabo

Umwanditsi
January 25, 2022

Abaturage 295 bari mu mirenge ya Kabacuzi, Kiyumba na Kibangu bangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Bakokwe -Kibangu- Nyabarongo, bari bamaze imyaka 5 nta kanunu ku  kwishyurwa ibyabo byangijwe, bagiye guhabwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo yangijwe na kompanyi ya Pyramide irimo gukora umuhanda ufite uburebure bw’ibirometero 28.

Hashize iminsi tubagejejeho inkuru yavugaga ku buryo aba baturage batewe agahinda no kuba bamwe muri bo barahawe ingurane ariko hakaba hari abakomeje gutegereza ingurane z’ibyabo byangijwe amaso agahera mu kirere.

Bamwe muri aba baturage, bahurizaga ku kwibaza bati” Ntabwo tuzi icyo duhorwa kuko bamwe muri twebwe babonye ingurane zabo none twebwe twarahebye, ndetse ni naho twari dutegeje amafaranga yo gukenura ingo zacu, ariko ntawe dufite wo kubaza kuko n’ubuyobozi bukunda kutubwira ko burimo kubikurikirana ariko amaso yaheze mu kirere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko nyuma yo kumva impuruza y’aba baturage baganirije rwiyemezamirimo urimo gukora uyu muhanda ndetse bemeranya ko aba baturage bagomba guhabwa ingurane ku byangijwe n’uyu muhanda, aho abaturage bagera kuri 295 nibo bagomba guhabwa amafaranga yabo.

Yagize ati” Nibyo abaturage bagiye bavuga ko bamwe muri bo bahawe ingurane abandi batarazibona, gusa ntabwo twicaye kuko twaganiriye n’aba basaba guhabwa ingurane z’ibyabo byangijwe mu gihe bakoraga uyu muhanda, ndetse twemeranyije ko aba 295 bose bafite ibyangombwa bagomba guhabwa uburenganzira bwabo kuko imyaka itanu bategereje barihanganye kandi natwe turashaka ko bikemuka vuba”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe buri muturage akwiye gufashwa agahabwa ibye ku gihe akabikoresha uko ashatse. Avuga ko bagiye kuzajya bakorana na ba rwiyemezamirimo bakajya batanga ingurane mbere y’uko binjira mu kazi ndetse binashobotse aharimo uruhare rwa Leta byakorwa mbere kugirango hirindwe ibibazo by’abaturage bavuga ko baba batabonye ingurane ku byabo biba byangijwe.

Aba baturage bagera kuri 295 bose bujuje ibisabwa, bashobora kuzagabana amafaranga asaga miliyoni 45.597.457 (frw) z’amafaranga yu Rwanda ku mitungo yabo yangijwe.

Uyu muhanda nuramuka wuzuye, uzafasha mu koroshya ubuhahirane bw’iyi mirenge ndetse ukazanafasha abambuka uruzi rwa Nyabarongo bajya cyangwa bava hakurya yarwo mu karere ka Ngororero. Byari biteganyijwe ko mirimo ya nyuma yo kubaka uyu muhanda yagombaga kurangira mu Ugushyingo 2020 nyuma yo gusaba kongererwa igihe bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imiterere y’aha harimo gukorwa ndetse na Kompanyi yagombaga kugenzura imirimo yo kubaka uyu muhanda.

Akimana Jea de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga