• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ubushinwa bwiyunze ku Burusiya mu kurwanya iyaguka rya NATO/OTAN

Umwanditsi
February 5, 2022

Ubushinwa bwifatanyije n’Uburusiya mu kwamagana ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ukomeza kwaguka, mu gihe ibi bihugu bibiri birushaho kwisungana kubera igitutu cy’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu mikino Olympiques yo mu gihe cy’ubukonje (Winter Olympics) ibera i Beijing.

Perezida Putin, avuga ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika birimo gukoresha ubwirinzi bwa OTAN mu kubangamira Uburusiya. Ibi, bibaye mu gihe hari ubushyamirane kuri Ukraine, aho Putin ahakana avuga ko adateganya kuyitera.

Abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 baracyari ku mupaka wabwo na Ukraine, yahoze ari repubulika yo mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti. Perezida Putin, wanditse ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine ari “igihugu kimwe“, yasabye ko Ukraine yangirwa kwinjira muri OTAN, ubusabe Amerika yanze.

Nubwo iryo tangazo ritakomoje kuri Ukraine mu buryo butaziguye, ibi bihugu byombi byashinje OTAN kugendera ku ngengabitekerezo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989).

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko ibyo biganiro byarimo “urugwiro rwinshi“. Byabaye ku wa gatanu mbere y’umuhango wo gutangiza iyo mikino. Ni bwo bwa mbere aba bategetsi bahuye bahibereye kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira.

Itangazo ry’ibihugu byombi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rigira riti: “Ubushuti hagati [y’Uburusiya n’Ubushinwa] nta mipaka bugira, nta turere ‘tubujijwe’ mu bufatanye“.

Urugaga rw’umutekano

Ibi bihugu byombi byavuze ko “bihangayikishijwe bikomeye” n’urugaga rwo mu rwego rw’umutekano rwa AUKUS rwatangijwe n’Amerika, Ubwongereza na Australia mu kwezi kwa cyenda mu 2021.

Urwo rugaga ruzatuma Australia yubaka amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri, bijyanye n’ibikorwa byo kongera umutekano mu karere ka Aziya n’inyanja ya Pacifique.

Uru rugaga rubonwa ahanini nk’igikorwa cyo guhangana n’Ubushinwa, bushinjwa kongera ubushyamirane mu turere duhatanirwa, turimo nk’inyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa (South China Sea).

Hagati aho, Uburusiya bwavuze ko bushyigikiye gahunda ya Beijing y’Ubushinwa Bumwe, ishimangira ko Taiwan – yitegeka – ari intara yikuye ku Bushinwa izageraho ikongera kuba ku Bushinwa. Ariko Taiwan yo yibona nk’igihugu cyigenga, gifite itegekonshinga ryacyo n’abategetsi batowe binyuze mu nzira ya demokarasi.

Mu gihe hakomeje kwiyongera intambara yo guterana amagambo, ku wa gatatu Amerika yashinje Uburusiya ko buteganya guhimba igitero (kitari icya nyacyo) cya Ukraine, bwakwitwaza mu gutera Ukraine. Uburusiya bwahakanye buvuga ko budateganya guhimba igitero, kandi Amerika ntiyatanze gihamya yo kwemeza ibyo ivuga.

Mbere yaho, Amerika yavuze ko irimo kohereza abandi basirikare mu Burayi bw’uburasirazuba bo gufasha inshuti zayo zo muri OTAN. Uburusiya bwavuze ko ibyo ari “ugusenya” kandi ko bigaragaza ko impungenge butewe no kwaguka kwa OTAN yerekeza mu burasirazuba, zifite ishingiro.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga