Umucamanza yategetse ko Abanyarwanda 8 birukanwe ku butaka bwa Niger basubizwa iyo bakuwe

Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, yategetse ko abanyarwanda umunani baheruka kwirukanwa na Niger basubizwa ku cyicaro cy’uru rwego i Arusha muri Tanzania aho bari bakuwe.

Mu nyandiko y’icyemezo cye, umucamanza Joseph Chiondo Masanche yise iki kibazo ‘akaga’, yongeraho ko Niger yishe amasezerano yagiranye na ONU ubwo yemeraga kwakira abo bantu.

Abo Banyarwanda ni; Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu.

Muri aba, babiri bari abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari perezida Juvénal Habyarimana. Bamwe bagizwe abere abandi barangiza ibihano bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha ku byaha bya jenoside mu Rwanda, uru rwego rukavuga ko bityo ubu ari abere kandi bafite uburenganzira bwose.

Mu Ugushyingo (11) 2021 mu kanama k’umutekano ka ONU, Leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize igihe gito ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

Leta ya Niger yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera impungenge yagejejweho na Leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger.

Abo bagabo bavuze ko bambuwe ibyangombwa byabo kandi bagafungirwa mu nzu i Niamey, mu gihe bari bategereje kugira ahandi berekezwa. Bavuze ko batifuza gusubira mu gihugu cyabo cy’u Rwanda “ku mpamvu z’umutekano wabo“.

Mu cyumweru gishize, umunsi umwe mbere y’uko igihe ntarengwa bari bahawe na Niger kirangira, Innocent Sagahutu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru mu kiganiro cyayo Gahuzamiryango ko “batazi aho bazerekeza“.

Umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko “ibyabonekaga nk’icyemezo cyishimiwe n’uru rwego na Leta ya Niger, ubu cyahindutse ibishobora kuba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.”

Mu kwisubiraho ikirukana abo bantu, umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko Niger yishe ingingo z’ubwumvikane yari yemeye, igafata umwanzuro yonyine itamenyesheje ruriya rwego.

Uru rwego nirwo rufata mu nshingano abarangije ibihano byabo kugeza babonye ibihugu baturamo.

Bityo uyu mucamanza ati: “None kubw’ibyo ntegetse umukuru (w’urwo rwego) guhita afatanga ingingo zose za ngombwa agategura ibikwiye kugira ngo abo bantu bagarurwe ku ishami rya Arusha by’agateganyo kugeza boherejwe mu kindi gihugu“.

Iby’ibanze wamenya kuri bo:

  • Protais Zigiranyirazo:Ni muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda. Ni musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga “Z”, bivugwa ko yari afite ububasha bwinshi. Yabaye Perefe wa Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Mu mwaka wa 2008 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ku byaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere;
  • Major François-Xavier Nzuwonemeye: Yari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance), akaba akomoka mu cyari Kigali Ngari;
  • André Ntagerura:Yabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho muri Leta yiswe iy’abatabazi mu 1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko mu mwaka wa 2004 urukiko rwemeza ko ari umwere;
  • Prosper Mugiraneza:Yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013;
  • Lt Col Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi;
  • Col Alphonse Nteziryayo:Yabaye Perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Butare;
  • Lt Col Tharcisse Muvunyi: Yabaye umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare bo mu cyiciro cyo hasi ryo mu mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (École des Sous-Officiers);
  • Capt Innocent Sagahutu: Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance).

intyoza

Umwanditsi

Learn More →