Abaganga bo mu Gihugu cya Uganda baremeza ko basanze umugore wari wagiye gukora akazi ko mu rugo muri Arabia Saoudite yarakuwemo impyiko ye y’i buryo bitavuye ku mpanuka y’imodoka nk’uko umukoresha we yari yabitangaje.
Minisiteri y’umutekano mu Gihugu, yemeje aya makuru nyuma yo guhabwa icyegeranyo cy’ibitaro bikuru by’igihugu bya Mulago. Bisunze iki cyegeranyo, umuryango w’uyu mugore usaba Leta gufata iki kibazo nk’icyayo gushyika uyu mugore arenganuwe.
Judith Nakintu w’imyaka 38 y’amavuko, afite abana batanu yatwawe na kompanyi yitwa Nile Treasure Gate mu 2019 kugira ngo ajye gupagasa nk’umukozi wo mu rugo mu karere ka Jeddah muri Arabia Saoudite.
Amaze amezi abiri akora akazi, umuryango we ntiwasubiye kumubona kuri terefone, ariho nyina we yahise atangira kumushakisha, maze nyuma y’amezi atatu abwirwa ko umwana we yagize isanganya/impanuka.
Uyu mubyeyi we ati:” Yaraduhamagaye kuri terefone atubwira ko yagize isanganya/impanuka, ko rero yari akeneye kumenya umuryango we. Nibwo namubajije nti “ Yakoze impanuka kompanyi yamutwaye ntiyabimenya”?.
Akomeza ati” Nahise nterefona abayoboye iyi kompanyi ndabibamenyesha, ariko bambwira ko ntabyo bazi kandi ntabyo babwiwe”. Ku wa 30 Gitugutu (Ukwakira) 2021, niho iyi kompanyi Nile Treasure Gate yaterefonnye nyina wa Nakintu.
Umwana we yari yiteze gushyika ku kibuga cy’indege cya Entebe kuri uwo musi. Yahise afata urugendo gushyika kuri icyo kibuga cy’indege kugira ngo yakire umwana we. Ahageze, yagiye kubona abona umukobwa we yururutswa indege ari ku ntebe y’abarwayi, adashobora kugenda cyangwa kwigenza, ahita yinjizwa muri rusehabaniha/Imbangukiragutabara yamushyikanye ku bitaro bikuru bya Mulago.
Bukeye, bahawe uruhushya rwo gutaha, ariko we ntiyemeye icyegeranyo yahawe ku mwana wiwe. Uyu mubyeyi ati:” Turi mu bitaro, abayoboye kompanyi yamutwaye bohereje umuganga kugira ngo amusuzume, bahita bavuga ko ameze neza kandi ko nta kibazo afite. Njyewe sinabyemeye, aribwo ku wa mbere nahise musubiza i Mulago kugira ngo bongere bamusuzume neza, aribwo nyuma nabwiwe ko bamukuyemo impyiko”.
Agness Loye, umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu mu rwego rwa Uganda rushinzwe urujya n’uruza, yabwiye abanyamakuru ko ibitaro bikuru bya Mulago byemeje ko yakuwemo impyiko imwe.
Ati” Isuzumwa ryakozwe n’abaganga muri Uganda, riremeza ko impyiko ye y’iburyo yakuwemo, amaperereza ya mbere ya Polisi akaba yerekana ko umukoresha we muri Arabia Saoudite azwi kw’izina rya Sadaffa Muhamed, yatanze icyegeranyo cy’ibinyoma, abeshya umuryango w’uyu mugore cyerekana ko ibice byose by’umubiri we bimeze neza kandi atari byo”.
Icyegeranyo cya mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, cyari cyatanzwe na Polisi ya Arabia Saoudite cyerekana ko Nakintu, ubu yamugaye, yari yagize impanuka.
Nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru Indepent cyo muri Uganda gikorera ku rubuga nkoranyambaga(internet), nyuma y’imisi mike iyi kompanyi ya Nile Treasure yahawe amakuru avuga ko abana babiri b’uyu mukoresha bari bapfiriye muri iyo mpanuka ivugwa, ku bw’amahirwe Nakintu akarokoka n’ubwo yari yababaye cyane, bituma amaraso ye avura.
Ku ruhande rwe, umukuru w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abakozi b’abimukira, Abdallah Kayonde, avuga ko yandikiye iyi kompanyi ayisaba kwishyura indishyi y’akababaro ya miriyoni 600 z’amashilingi ya Uganda ku gikorwa kigayitse cyo gukuramo uyu muntu impyiko mu buryo bunyuranije n’amategeko, ikajya kugurishwa.
Hagati aho, iyi kompanyi ishyirwa mu majwi, ihakana ko nta ruhare ifite muri iki gikorwa cyo gukuramo impyiko uyu mugore.
intyoza