Muhanga: Umutekano uri hafi ya ntawo ku bakora mu ruganda Seven Hills

Abakozi b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bakora mu ruganda Seven Hills rukora amasafuriya, ruherereye mu cyanya cya Muhanga cyahariwe inganda mu Murenge wa Nyamubuye, Akagali ka Gahogo, bahangayikishijwe n’amabandi abategera mu nzira bavuye mu kazi akabambura. Uwo bateze bagasanga ntacyo afite barakubita bakagira intera.

Mujyanama Elisee, ukora muri uru ruganda avuga ko hari mugenzi we uherutse gutegwa n’aya mabandi, amwambura amafaranga yari afite, banamukubita icupa bamusiga baziko yapfuye.

Yagize ati” Mu minsi ishize mugenzi wanjye yavuye ku kazi atashye, agwa mu gaco k’ibisambo bimwambura amafaranga ndetse bamukubita icupa mu mutwe ajyanwa kwa muganga na bagenzi be baje nyuma”.

Mu kiganiro umunyamakuru wa intyoza.com yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Abakozi muri uru ruganda, akaba n’umuvugizi warwo, Umuhoza Chantal yavuze ko bamwe mu banyamahanga b’abahinde bashinzwe tekiniki y’imashini zikoreshwa muri uru ruganda bahangayikishijwe n’ababatega mu nzira bava mu kazi bakabambura. Avuga kandi ko ikibazo y’umutekano muke kuri bo kigeze n’ aho baba( bacumbika).

Yagize ati” Dufite abanyamahanga bakomoka mu buhinde badufasha mu bijyanye na Tekiniki z’imashini dukoresha, ariko bakunda guhura n’ibibazo bijyanye n’umutekano wabo kuko bakunda kwamburwa n’ibisambo ndetse bikaba bigeze n’aho batuye. Babiba bimwe mu bikoresho byo mu rugo ndetse n’imyambaro. Bahagaritse kuzinduka, baza bwakeye mu rwego rwo kwirinda ibibazo bashobora guhura nabyo mu mayira”.

Akomeza avuga ati” Dufite n’abandi bakozi bataha mu bice bituranye n’iki cyanya cy’inganda, ariko usanga baganira ko baraye bambuwe ndetse bamwe bakagaragaza ibimenyetso birimo inguma no gukubitwa igihe basanze ntakintu cyo kubambura bafite”.

Ahamya ko iki kibazo bakibwiye inzego zitandukanye zirimo; Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Polisi sitasiyo ya Nyamabuye ndetse n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ariko ngo zose nta gisubizo gihamye batanze ari n’aho bakomora impungenge ku mutekano wabo.

Yagize ati” Nta rwego rutazi ikibazo cyacu kuko n’abo twatakiye bose ntacyo bavuga,  bityo ibi bituma tugira impungenge kuko nta mushoramari waza gushora imari kandi abona bene wabo bamerewe nabi kubera ubwambuzi bwa hato na hato bushobora kuzabambura ubuzima”.

Twashatse kumenya aya makuru, duhera ku muyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline ariko ntiyashobora kwitaba Telefoni ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko iki kibazo batari bakizi ku murenge, ariko bagiye kugikurikirana cyaba gihari kigashakirwa umuti. Yongeraho ko ikibazo cy’umutekano kigeze kubaho, ariko ubuyobozi bukaba bushishikajwe no guhangana n’ibyatuma umutekano w’abantu n’ibintu udahungabana, ko bityo nta muturage ukwiye kugira ikibazo ubuyobozi buhari.

Abaturage baturiye izi nganda, bagaragaza ko hari inzererezi zirirwa zigendagenda muri iki cyanya ndetse zikitwikira ijoro zikambura abaturage n’abakozi bakora muri uru ruganda.

Uru ruganda, rukoresha abakozi 160 bafite amasezerano y’akazi ndetse bahemberwa ukwezi, ariko hakaba n’abakora bubyizi bashobora kwiyongera bitewe n’abasabye ibikorerwa muri uru ruganda.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →