Urwego rw’Abikorera-PSF, ni rumwe mu nzego zifatiye runini iterambere ry’Igihugu kuko rushingiye ku bikorwa by’ishoramari n’ibindi biganisha ku bukungu. Ni urwego ruhera ku mudugudu rukagera ku rwego rw’Igihugu. Icyorezo cya COVID-19 cyari cyarakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa by’uru rwego birimo n’amatora ku barugize. Ku bwa Kimonyo Juvenal wongeye gutorerwa bwa kabiri kuyobora PSF mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2022, yahamirije abamugiriye icyizere n’abandi muri rusange ko icyo ashyize imbere ari impinduka nziza muri uyu mujyi uri mu yunganira Kigali. Gutorwa kuri uyu mwanya binavuze guhita ajya mu bagize inama njyanama y’Akarere.
Kimonyo, ashimira bagenzi be bikorera bongeye kumugirira icyizere bakamuha inshingano. Ahamya ko agiye gukomereza aho yaragejeje ndetse akemeza ko agiye kurushaho gufatanya na bagenzi be bagahindura umujyi wa Muhanga ku buryo uwugana azajya yishimira kuwuzamo bitewe nuko hazaba hameze. Ashimangira kandi ko agiye kurushaho gukangurira abikorera kuza kuhashora imari no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati” Ndabashimira ko mwongeye kungirira icyizere mukampa inshingano zikomeye zo kubahagararira. Ndakomereza aho nari ngejeje kandi nzagerageza gufatanya namwe mu guha indi sura umujyi wacu ku buryo uzawugana wese azajya aza atikandagira bitewe n’uko tuzaba twamaze kuhahindurira isura. Tuzakomeza gufatanya n’abandi bose bazashaka kuhashora imari no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu tugendeye ku cyerecyezo cya Leta yu Rwanda”.
Kimonyo, akomeza yibutsa abikorera ko mu byo bakora byose bagomba kuzirikana ko bifite uruhare ntayegayezwa mu iterambere ry’Igihugu kuko byose bakora bishingiye ku muturage, ko bityo uwo muturage adahari ntacyo bageraho.
Mushonganono Pascasie witabiriye amatora, yavuze ko urugaga rw’Abikorera-PSF rufatiye runini igihugu bityo ko bagomba gufasha abaturage kwiteza imbere no kongerera agaciro umusaruro. Abatoye ni abagize inteko itora, igizwe n’abahagarariye abandi kuva ku murenge aribo bitoramo ugomba kubayobora.
Abagize Komite yo ku karere batowe:
Perezida: Kimonyo Juvenal yagize amajwi 65
Visi Perezida wa 1:Twahirwa Jean Paul yagize amajwi 63
Visi Perezida wa 2: Mukashema Drocella yagize amajwi 86
Hatowe kandi abayobozi 3 kuri buri huriro;
1.Ihuriro ry’Ubuhinzi n’Ubworozi;
Perezida: Hitimana Martin
Visi Perezida wa 1: Kayumba Mukansanga Jeanne
Visi Perezida wa 2:Gahamanyi Fulgence
2.Ihuriro ry’Inganda;
Perezida: Mukarwema Jeanne (Jania Industries)
Visi Perezida wa 1: Ntamabyariro Jean d’Amour (IABM/Makera)
Visi Perezida wa 2:Bugingo Eduard
3.Ihuriro ry’ubucuruzi;
Perezida: Mpamzimaka Fulgence
Visi Perezida wa 1: Nduwamungu Aniceth
Visi Perezida wa 2: Mukanyabyenda Florentine
4.Ihuriro rya Serivisi;
Perezida: Munezero Pacifique
Visi Perezida wa 1: Manizabayo Alodie
Visi Perezida wa 2: Ikitegetse Claudine
5.Ihuriro ry’ibyiciro byihariye;
1.Abagore: Muhwyimana Marie Chantal
2.Urubyiruko: Ndizeye Jean Paul Rene
3.Abafite ubumuga: Ngendahimana Erasme
Muri aya matora kandi hatowe abantu 7 bagize akanama Nkemurampaka bagomba kujya baca impaka zishobora kuvuka hagati y’Abikorera muri aka karere ka Muhanga. Aya matora, yayobowe na Komisiyo y’igihugu y’amatora. Yakurikiwe kandi n’abatari bake baturutse impande zitandukanye.
Akimana Jean de Dieu