Muhanga-Akarengane: Yatakiye inzego zitandukanye ku karengane yagiriwe ntizagira icyo zimufasha

Umuturage witwa Urujeni Kaberuka Benigne utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamu I, avuga ko amaze imyaka 4 atakira inzego z’ubuyobozi ku karengane yakorewe, aho avuga ko yafungiwe inzira n’umuturanyi. Ubuyobozi yagannye ngo ntacyo bwamufashije. Umuturanyi we, ahamya ko yubatse mu mbago ze, ko ndetse ikibazo kizwi kugera kwa Perezida wa Repubulika, ko ndetse inzego zitandukanye zahageze.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, uyu muturage avuga ko kuva mu mwaka wa 2018 yasabye ibyangombwa byo kubaka arabihabwa ndetse anatangira kubaka, ariko ngo umuturanyi we witwa Ntambara Charles atangira kumufungira inzira, aho agize ngo aregera ubuyobozi bukabyumva nti bugire icyo bukora.

Yagize ati” Mu mwaka wa 2018 nibwo twatangiye kubaka hano, ariko uyu muturanyi ntibyamushimishije kuko icyo gihe yahise amena amabuye mu muhanda uzamuka kugirango imodoka zazanaga ibikoresho zitabasha kuhagera. Icyo gihe naramureze mu Mudugudu bamutegeka kuhavana ayo mabuye arabikora”.

Akomeza avuga ko na nyuma yo kubaka atorohewe kuko uyu muturanyi we yaje gufunga inzira, yubaka igipangu gituma adashobora no gutaha n’imodoka ye ngo agere mu rugo rwe kandi mbere yarayicyuragamo.

Yagize ati” Turangije kubaka ntabwo twigeze tworoherwa kuko uyu muturanyi yagerageje inzira zose zishoboka, arubaka afunga inzira ku buryo n’imodoka naguze irara kuri sitasiyo ya Lisansi cyangwa tukajya kuyicumbikisha mu bandi baturanyi”.

Urujeni, avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ntibwagira icyo bubikoraho, ahitamo kwandikira ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwari buyobowe na CG Gasana Emmanuel maze busaba akarere kubikurikirana ntibyakorwa. Akomeza yemeza ko akwiye gutabarwa.

Umuturanyi we Ntambara Charles, uvugwa ko yafunze iyi nzira bahuriyeho, ku murongo wa Telefoni yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko yubatse mu mbago z’ubutaka bwe atubatse mu bw’abandi, ndetse ko ibi bizwi kuva mu nzego z’ibanze, ko n’ubuyobozi bw’Akarere bwamusuye, ndetse na Perezidansi ubwayo izi iki kibazo, ko bityo“ ntazi impamvu wowe nk’umunyamakuru ukimbaza, urashaka kugera kuki”?.

Yagize ati” Wowe uri umunyamakuru, ugambiriye iki? Njyewe ndi umunyamategeko wowe uri urukiko? Nubatse mu butaka bwanjye nzi aho bugarukira ntabwo nubatse mu bw’abandi ndetse inzego z’ibanze zirabizi zarahageze, akarere nako karabizi ndetse iki kibazo cyageze no kuri Perezida wa Repuburika“.

Nkiko Godefroid, aturanye n’aba bagiranye ibibazo. Avuga ko bibabaje kubona umuntu yubaka mu muhanda inzego zibirebera kugera n’aho umuntu ajya gucumbikisha imodoka ye kandi afite aho kuyiparika bagafunga inzira.

Yagize ati” Nibyo, uyu muryango wubatse aha tuwureba, ariko bafite umuturanyi mubi kugera ubwo afunga inzira yari nyabagendwa. Imodoka ye yayicyuraga mu gipangu ariko asigaye ayicumbikisha kuko yafungiwe inzira n’uyu muturanyi we kandi abayobozi barebera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric yavuze ko iki kibazo atakizi, ariko agiye kugikurikirana akareba aho byapfiriye kuko atumva ko umuturage yarenganywa, ko kandi abubaka bose ntawe ukwiye gufunga inzira kugirango ahime uwo badikanyije.

Yagize ati” Iki kibazo nibwo nkimenye, ariko ngiye kugikurikirana ndebe uko gihagaze kuko nta muturage ukwiye kurenganywa, kandi abubaka bose barasurwa hagamijwe kureba niba nta bindi bizabangamirwa mu gushyira mu bikorwa igishushanyo. Ikindi nta muturage ukwiye gufunga inzira aho yari isanzwe kuko biba bibangamiye urujya n’uruza, ariko nta guhimana bikwiye kuba hagati y’abadikanyije”.

Bamwe mu baturage, bakunze kwinubira serivisi bahabwa n’Ikigo gishinzwe imyubakire n’imicungire y’ubutaka ndetse ibi byanatumye bamwe mu bakozi bahindurirwa imirimo, aho bamwe barasezerewe naho abandi basaba guhagarika akazi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →