• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Koreya ya ruguru yagerageje Misile zambukiranya imigabane bikangaranya Amerika

Umwanditsi
March 11, 2022

Leta ya Amerika ivuga ko Korea ya Ruguru iherutse kugerageza uburyo bushya bwo kurasa misile zambukiranya imigabane, mu byo bise “guhembera intambara gukomeye”. Pyongyang, yo ivuga ko tariki 26 Gashyantare(2) na tariki 3 Werurwe uyu mwaka wa 2022 yagerageje ibikorwa byo guteza imbere ubutasi ku byogajuru.

Mu gihe Leta ya Koreya ya ruguru ivuga ibi ariko, Washington yo ivuga ko iryo gerageza ryari ibikorwa bishobora kuba bibanziriza iraswa nyirizina rya misile zigera kure cyane.

Bene izi misile zishobora kugera no muri Amerika kuko hafi zishobora kuraswa ari ku ntera irenga 5,500km. Zikoze ku buryo zigenda ziriho intwaro kirimbuzi.

John Kirby umuvigizi wa Pentagon yavuze ko kugerageza kubiri kwa Korea ya Ruguru “kwari uburyo bushya bwo kurasa misile zambukiranya imigabane“. Yongeraho ati: “Byari ukureba uko ubu buryo bushya bumeze mbere yo kugerageza nyirizina ibi bisasu mu gihe kiri imbere, bashobora kubikora mu buryo busa no kohereza icyogajuru”.

Kirby, avuga ko iri gerageza rinyuranyije n’imyanzuro myinshi y’akanama gashinzwe umutekano ku isi kandi rizamura umwuka mubi n’impungenge z’umutekano mu karere.

Korea y’Epfo n’Ubuyapani nabyo byemeje ibivugwa na Amerika kandi byamagana igikorwa cya Pyongyang.

Misile za Korea ya ruguru zitwa Hwasong-12 zishobora kuraswa ku ntera ya 4,500km mu gihe Hwasong-14 zo zishobora kuraswa ku ntera irenga 8,000km.

Amerika, Uburusiya, n’Ubushinwa nibyo bihugu gusa bifite misile zifite ubu bushobozi.

Perezida Kim Jong Un yaburiye ko azahagurutsa “ibyogajuru byinshi” vuba, ibyo Washington na Seoul bibona nko gushaka ahubwo kugerageza tekinoloji ya ziriya misile ziraswa kure.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Amerika n’inshuti zayo bongereye ubutasi no kugenzura Korea ya Ruguru kandi hashobora gutangazwa ibihano birushijeho kuri yo.

Iki gihugu gisanzwe kizahajwe n’ibihano mpuzamahanga kubera imigambi yacyo yo gutunganya intwaro kirimbuzi.

Pyongyang kugeza ubu ntiragerageza ibisasu kirimbuzi cyangwa iraswa rya misile kirimbuzi zigera kure kuva mu 2017, nubwo Kim Jong Un yagiye avuga ko ashobora kubikora.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga