Mu masaha y’igitondo cy’uyu wa 12 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Shaka, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Musabyimana Olivier w’imyaka 33 y’Amavuko. Harakekwa ko yaba yiyahuye.
Musabyimana Olivier, yari umushumba uragira inka z’umukecuru Kabasinga Marthe, bari bamaranye imyaka isaga 10 nkuko bamwe mu bana b’uyu muryango babitangarije intyoza.com yageze aho ibi byago byabereye.
Ku makuru yahawe umunyamakuru na bamwe mu bana b’uyu muryango bari baje batabaye kuko nabo batahaba, bavuga ko uyu Musabyimana wabanaga na mukecuru, yari yarabaye nk’umwana mu rugo bitewe n’igihe amariye muri uyu muryango. Bakeka ko yaba yiyahuye nubwo batazi impamvu yaba yabiteye.
Babwiye umunyamakuru ko aho uyu Musabyimana yararaga, bahasanze icupa ry’umuti ukoreshwa mu gufuhirira inka, bakaba bakeka ko ariwo yaba yiyahuje. Bavuga ko bamenye ko agera mu rugo yari yanyoye, hanyuma aza gufata inzoga yari mu rugo ashyira muri iryo cupa ry’umuti, aho bakeka ko ashobora kuba yari yasinze atazi ibyo arimo kuko nta wamenye igihe yabikoreye kuko yabanaga na mukecuru gusa.
Umwali Fleurette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Musabyimana Olivier yayamenye ahagana i saa tanu z’amanywa, ko kandi bakeka ko yaba yiyahuye bitewe n’icupa ry’uwo muti bavuga ko basanze iruhande rw’aho yari aryamye. Avuga ko uyu Nyakwigendera yari akiri ingaragu, ko kandi yari afite Mama we utuye mu Mudugudu uturanye n’uw’aha yabaga ari naho yaguye.
Ahagaka ku i saa munani z’amanywa ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo rwabayemo ibi byago, hari inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo Polisi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.
Ahagana ku i saa munani n’Iminota 30 nibwo uyu Nyakwigendera yatwawe kwa muganga Remera-Rukoma kugira ngo akorerwe isuzumwa. Gusa mu kumutwara, bamwe mu babyeyi bakuze bashakaga ko ahita ashyingurwa, bavuga ko adakwiye kurarana, ariko babwirwa ko bihangana bagategereza kwa muganga bagakora akazi kabo akabona kuvayo ashyingurwa. Gusa babijeje ko azaza bahitira ku irimbi.
Uyu Musabyimana Olivier, ni mwene Nyandwi Celestin na Uzamukunda Bellancilla, batuye muri uyu murenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe ho mu Mudugudu wa Bimomwe.
intyoza