• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, babafasha mu bikorwa bitangira Urugerero

Umwanditsi
March 15, 2022

Urubyiruko rw’Abahungu n’Abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu 2020-2021 mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 batangiye Urugerero kimwe nk’ahandi mu Gihugu. Bamwe mu babyeyi, bishimiye guherekeza abana babo ndetse batangirana ibikorwa, babizeza kubaba hafi, ariko kandi babasaba guharanira kuba ku isonga besa Imihigo.

Abasore n’inkumi bagera kuri 200 bo mu Murenge wa Rukoma nibo batangiye urugerero, aho ari nabo benshi mu mirenge yose uko ari 12 igize aka Karere. Mu gutangira Urugerero, batangiye batunganya imihanda y’imigenderano, bakurikizaho gutangira kubaka inzu izaba ibiro by’Umudugudu wa Tunza wo mu Kagari ka Buguli, aho iyi nyubako izaba irimo n’irerero.

Ubwo Urubyiruko, Abayobozi n’ababyeyi bafatanyaga gutunganya imihanda y’imigenderano.

Mu bikorwa bakoze batangira Urugerero, bafashijwe na bamwe mu babyeyi babo ba baherekeje, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi( nyobozi yose), inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.

Dushimiyimana Rosette, umubyeyi waherekeje umwana we ku Rugerero yagize ati“ Nishimiye guherekeza umwana wanjye kuko Urugerero rurimo ibikorwa bakora tuba twishimiye cyane, bahafatira amasomo menshi kandi bakanatozwa gukura amaboko mu mufuka, bakamemya ko bagomba gukorera Igihugu”.

Meya wa Kamonyi iburyo na Gitifu w’Intara ibumoso, bafite amabuye batangiza kubaka inyubako y’ibiro by’Umudugudu izaba irimo Irerero.

Akomeza ati“ Twafatanije mu bikorwa bitangira Urugerero, kandi nagira ngo narebe intangiriro ye nuko yita ku gufatanya na bagenzi be. Aha rero, azigiramo gukorera hamwe n’abandi, amenye ko Igihugu cyacu kizazamurwa n’amaboko y’abana b’Abanyarwanda, yishimire gufatikanya na bagenzi be, kandi kugira uruhare muri ibi bikorwa azumva agaciro kabyo azanahore yumva ko kubibungabunga ari inshingano”.

Asaba ababyeyi ko umwanya nk’uyu abana babo bahamagariwe kujya ku Rugerero bagomba kubarekura ndetse aho bishoboka bakabaherekeza ndetse bagashaka “Ingishywa” bagafasha ko Urugerero bariho barusoza neza kuko ubumenyi bahakura bu bungura byinshi, bukabafasha kwiteza imbere no gukorera Igihugu batiganda. Yibutsa ko kutamuha uwo mwanya ariko kumwigiza kure y’iterambere no kwima Igihugu amaboko.

Inzego z’Umutekano ntabwo zasigaye mu gufatanya n’uru rubyiruko.

Mugenzi Eduard, avuga ko yashimishijwe no kubona umwanya agaherekeza umwana we ku Rugerero, ko kandi yizeye adashidikanya ko umwana we azahungukira byinshi birimo“ Ugutozwa ibigendanye n’Uburere mboneragihugu ariyo mahame shingiro agize Igihugu cy’u Rwanda”. Akomeza avuga ko umwana kuza ku rugerero azahamenyera agaciro k’Igihugu cyamubyaye, azafatikanya na bagenzi be mu gukora neza ibikorwa rusange by’iterambere ry’Igihugu. Asaba ko binashobotse buri Munyarwanda yajya ku rugerero, nti hagire uwumva ko biharirwa urubyiruko.

Busabizwa Parfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mu kuru mu gutangiza Urugerero, yasabye buri wese guha agaciro ibikorwa by’Urugerero. Yibutsa Urubyiruko ko igihe bagiye kumara bagomba kukibyaza umusaruro kuko baziga byinshi, bakunguka ubumenyi binyuze mu nyigisho bazahabwa n’ibikorwa bazakora.

Akomeza yibutsa Urubyiruko gukomeza kuzirikana ko aribo mbaraga z’Igihugu za none n’ejo hazaza, ko mu gihe bateguwe neza, ahazaza h’Igihugu haba hari mu biganza byiza. Asaba ababyeyi ko bakwiye kuba hafi y’abana, kubashyigikira mu bikorwa barimo by’Urugerero.

Umuturage Kinyogote akaba n’umucukuzi w’Amabuye y’agaciro yatanze imifuka 20 ya Sima anizeza ko iyi ari intangiriro.

Muri iki gikorwa gitangiza urugerero, bamwe mu babyeyi uretse gufata amasuka n’ibindi bikoresho bagafatanya n’uru rubyiruko mu bikorwa bitangiza Urugerero, bemeye imifuka ya sima, amabuye, imicanga n’ibindi bikoresho bizafasha mu kugira ngo uru rubyiruko rutazagira icyo rubura mubyo ruzakenera. Babibukije ko babakeneyeho kwesa imihigo, ko ari nayo mpamvu babari hafi. Urubyiruko ruri ku rugerero mu karere kose rurenga 700. Bazakora ibikorwa bikemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage, birimo kubakira abatishoboye n’ibindi.

Ababyeyi nyuma y’ibikorwa bitangiza Urugerero nti batanzwe ku mudiho.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga