Muhanga: Guha akato abavuye mu bigo Ngororamuco bibasubiza ahabi

Hashize igihe bamwe mu bana bata imiryango yabo, baba ababyeyi cyangwa se abandi ba barera bakaboneza iy’ubuzima bw’umuhanda. Benshi muri aba bana bagiye bafatwa bakajyanwa mu bigo Ngororamuco, bamwe bakavayo baboneza iyo gukora umwuga bigiye yo, ariko hakaba abandi byanga bagasubira mu muhanda. Bamwe mu babyeyi kimwe n’abana bagorowe bigakunda, basaba buri wese kudaha akato abavuye mu bigo Ngororamuco kuko kutababona nk’abagorowe, ahubwo bagahora bababona mu isura y’abo bari bazi mbere bibasubiza ahabi n’uwagakomeje urugendo rwo guhinduka akongera akagwa.

Umubyeyi Murekeyisoni Josephine, avuga ko yagize abana babiri, umuhungu n’umukobwa babaye mu buzererezi ndetse umuhungu agakoresha ibiyobyabwe naho umukobwa aza kubutwariramo inda. Uyu muhungu ngo yajyanywe mu kigo cya Iwawa ariko avuyeyo abantu bakomeza kumufata nka mbere, ibyatumaga nawe atibona nkuwavuye muri bwa buzima bwa mbere bwo mu muhanda.

Yagize ati” Nabyaye abana 4 ariko babiri bakuru bava mu rugo, umuhungu n’umukobwa maze uyu muhungu arafatwa kubera ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ajyanwa mu kigo cy’igororamuco ndetse agaruka yarahindutse, ariko abaturanyi n’abandi batandukanye bagakomeza kumufata nkuko yari ameze atarajyayo. Ibi, byatumye ahita asubira mu buzererezi naho umukobwa we yabuterewemo inda. Ubu, sinzi aho uyu muhungu wanjye yagiye kuko yavugaga ko abantu bose bamwanga”.

Mugabe Jonas, umusore w’imyaka 24 warangije amasomo ye mu kigo cy’igororamuco cya Iwawa, avuga ko umwuga yigiyeyo wamurinze byinshi ariko hari bagenzi be bavanyeyo bongeye gusubira mu buzererezi bitewe nuko bakundaga gutotezwa n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi, rimwe na rimwe bakajya kwaka ibiraka nk’abandi ariko bo bakabyimwa.

Yagize ati” Nabaye mu buzererezi imyaka 4, nza gufatwa njyanwa Iwawa ndigishwa mvayo menye umwuga, ariko wanandindiye ubuzima kuko watumye ntasabiriza ndetse n’umuryango wanjye mbere wabanje kuntoteza ariko nyuma barabireka, ariko hari bagenzi banjye batabashije kwihangana kubera gutotezwa kwabo bahita basubira mu buzererezi bongera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse hari abo mbona bizanagorana bahora bafungwa gusa. Hari n’abo twavuganye bambwira ko basaba akazi bakabwirwa ko bajya kwinywera ibiyobyabwenge kuko akazi batagashobora”.

Sinayitutse Jean de Dieu, umukozi mu kigo cy’Igoramuco ushinzwe gukurikirana abavuye muri ibi bigo mu ntara y’Amajyepfo n’Iy’Uburengerazuba, avuga ko ababyeyi n’abavandimwe b’aba bava muri ibi bigo badakwiye kubafata nk’abataragororotse,   ahubwo bakwiye kubaba hafi kuko aba yarakosoye imikorere, imigenzereze n’imigirire iba yaratumye ajyanwa muri bene ibi bigo. Ashimangira ko ahubwo bakwiye kubaha urukundo no kubafata neza kugirango nabo babibonemo kandi bagire icyizere cyo gufatanya nabo bagamije kugira ibyo batinya kugira ngo bitazabagiraho ingaruka.

Akomeza avuga ko igihe cyose uwakuwe muri ubu buzima ahawe akato ntabashe kwibonamo abo asanze ahitamo kwigendera agasubira aho yari yavanywe n’ibyo yigishijwe bikaba bipfuye ubusa kandi igihugu cyabitanzeho byinshi.

Mu Rwanda, harabarurwa ibigo 3 by’igororamuco birimo ikigo cya Nyamagabe, Gitagata na Iwawa. Ni ibigo bitanga ubumenyi bwo gufasha abajyanwayo bitewe n’imigenzereze, imyitwarire mibi no kwishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’iby’urugomo. Bigishirizwayo imyuga itandukanye bitewe n’amahitamo ya buri wese.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →