Hatangajwe ubuso mu Rwanda bugenewe guhingaho Urumogi mu buryo bwemewe

Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB, yatangaje ko hatangiye gutegurwa ubuso bwa Hegitari 134 zigomba guhingwaho Urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko, aho ruzajya rukorwamo imiti no kwagura ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi. Ku wa 25 Kamena 2021 nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri 003/MoH/2021 ryerekeye iki gihingwa cy’Urumugi n’ibirukomokaho.

Uretse kuba hatangajwe ubuso bwa Hegitari 134 bwo guhingaho iki gihingwa cy’urumogi gisanzwe kibujijwe kuko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga, hatangajwe ko hari n’abashoramari bagaragaje ubushake bwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi kimwe n’ibirukomokaho.

Mu butumwa bwa RDB, yagaragaje ko irimo gukorana n’izindi nzego za Leta mu gusuzuma ubusabe bw’Ibigo byagaragaje ubushake mu gufasha gushyira uyu mushinga mu bikorwa ku mpamvu z’ubuvuzi. Gusa nubwo bimeze bitya, nta kigo na kimwe kiratangazwa ko cyaba kimaze guhabwa ubwo burenganzira bwo kuruhinga.

Abazemererwa guhinga urumogi, basabwa cyane gushyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’aho ruhingwa no mu micungire yarwo, iminsi yose n’amasaha yose, aho hasabwa no gushyira ho ikoranabuhanga nka Camera, amatara, iminara n’ibindi byose birebana n’umutekano haba mu bihinjira n’ibisohoka ku bintu n’Abantu.

Umwaka ushize wa 2021, Umuyobozi wa RDB Madamu Clare Akamanzi yatangarije itangazamakuru ko nta rumogi ruzaba rwemerewe gusohorwa ngo rujye aho ariho hose hatemewe, ko kandi aho iki gihingwa cy’urumogi kizaba kiri hazaba harindiwe umutekano mu buryo busesuye.

Mu bigo byasabye guhinga urumogi nkuko RDB ibitangaza, byiganjemo ibyo mu mahanga birimo n’ibifite ubushake bwo gukorana n’ibyo mu Rwanda. Ubu ni ubucuruzi bwinjiza amafaranga atari make kuko kuri Hegitari imwe hashobora kwinjiza abarirwa muri Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika. Icungwa ry’ubu buhinzi bw’urumogi mu Rwanda, rizaba riri hagati y’inzego zitandukanye zirimo; RDB, POLISI, Ikigo gishinzwe iby’Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa-FDA n’izindi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →