• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Kamonyi: Bumva ko hari uruganda rukora ikigage ariko bagishaka bakakibura

Umwanditsi
March 23, 2022

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bumvise ko hari uruganda rukora ikigage ndetse rumaze iminsi, ariko ntabwo bazi niba ibivugwa koko ari ukuri. Basaba ko niba koko icyo kigage gihari bacyegerezwa, bakakibona, bakakinywa, aho kubyumva bivugwa gusa. Hari n’abakemanga ubwiza n’uburyohe bwacyo mu gihe uruganda rutakibegereza ngo bacyumve.

Mu kiganiro bamwe mu bafite amatsiko yo kubona no kunywa kuri icyo Kigage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bahuriza ku kuba bumva ko mu karere ka Kamonyi hubatswe uruganda rukora ikigage, ariko kikaba kitarabageraho. Bibaza niba ari ikigage koko?

Munyankindi Dominique, avuga ko binywera izindi nzoga zikunze kunengwa ubuziranenge kuko arizo babona hafi yabo. Yagize ati” Twebwe twakagombye kunywa ikigage, ariko kuberako tutarakibona twinywera izindi nzoga zikunze kunengwa ubuziranenge kuko nizo tubona hafi yacu “.

Rurangwa Epimaque, avuga ko iki kigage cyagiye kivugwa bakacyumva ariko ko batarakibona ngo banasogongere bumve niba kimeze nk’ibyo abaturage biyengera. Yagize ati” Kiravugwa, ariko ntabwo turagisogongera ngo twumve niba kiryoshye nkuko hari abaturage babyiyengera, benga ibitandukanye ndetse bikaryoha mu buryo butandukanye”.

Mukakabera Mediatrice, avuga ko bumvise amakuru yuko hari uruganda rukora ikigage, ariko ko ari ukubyumva mu binyamakuru bivugwa n’abayobozi kuko “sindakibona pe!”.

Yagize ati” Twumvise bavuga ko hari uruganda rukora ikigage rwubatswe muri aka karere, ariko ntabwo ibyo rukora turabibona ahubwo tubyumva mu binyamakuru bivugwaho n’abayobozi sindabasha kubona ikigage rwakoze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uruganda rwatangiye gukora, ariko rutarabasha guhaza isoko, ko bagomba kubaza abarukuriye kugirango bagaragaze ikibazo bagize ndetse n’ingamba zo guhaza isoko bityo abagikeneye kibagereho.

Yagize ati” Nibyo, uruganda rukora ikigage rwatangiye kugikora ndetse kinagera ku isoko, ariko ntabwo uru ruganda rurabasha guhaza isoko. Tugiye kubikurikirana tunabaze abakuriye uruganda batubwire impamvu batarabasha guhaza isoko, ahagaragara ikibazo gishakirwe ibisubizo bihamye maze abagikeneye bakibone hafi yabo”.

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kwihangana kuko iki kibazo kigiye gukurikiranwa kigahabwa umurongo nyawo kugirango n’abahinzi babone isoko ry’umusaruro wabo mu gihe bawejeje.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa SPIC rukora iki kigage, Delphine Uwimana avuga ko ikigage bamaze kukigeza ahantu hatandukanye, ko abaturage bavuga ko kitarabageraho kizabageraho vuba, ko ndetse n’icyemezo cy’ubuziranenge cyabonetse mu mwaka ushize mu kwezi kw’Ukwakira 2021.

Hashize igihe uruganda SPIC ruhuriweho n’uturere tw’Intara y’Amajyepfo n’abashoramari rutangiye gukora ikigage. Abagisomyeho, bavuga ko gitandukanye n’icyo abaturage bikorera mu gihe bejeje amasaka, ko kitaryoshye. Bamwe ndetse bakavuga ko ahubwo ubushera bukorwa n’uru ruganda aribwo wumvamo icyanga cy’ubushera basanzwe bazi, ku babunyoye. Aha ni naho bamwe bahera bibaza niba kutakigeza ku isoko bitaba biterwa n’uko abagikora basanze kitaranozwa neza.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga