• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umuvugizi wa M23 yashyize mu majwi ingabo za FARDC kuba arizo zabateye

Umwanditsi
March 29, 2022

Umuvugizi w’inyeshyamba z’umutwe wa M23 avuga ko ingabo za Leta FARDC ari zo zateye ibirindiro byabo mu misozi ya Rutshuru nyuma y’uko bagarutse bava mu nkambi bari barashyizwemo muri Uganda. “Major Willy Ngoma” uvugira uyu mutwe yahakanye amakuru ya FARDC ko bari gufashwa n’ingabo z’u Rwanda. Ahamya ko abagabo babiri berekanye ari abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bazwi muri kariya gace.

Imirwano y’izi nyeshyamba na FARDC yakomeje none kuwa kabiri mu bice bindi bya teritwari ya Rutshuru, kandi abaturage bakomeje guhungira hakurya muri Uganda. Ngoma avuga ko FARDC ari yo yabateye” natwe twagombaga kwirwanaho maze ejo [kuwa mbere] tubaha isomo rikomeye“.

Ingabo za Leta ubu zitegeka intara ya Kivu ya ruguru kuwa mbere zatangaje ko abarwanyi ba M23 bateye ibirindiro byabo i Runyoni na Chanzu muri Rutshuru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibyo impande zombi zatangaje kuri iyi mirwano, gusa bamwe mu batuye muri ibi bice bavuga ko M23 imaze gufata udu-centre tunyuranye muri Rutshuru.

Ngoma avuga ko koko abaturage benshi bahunze imirwano, ati: “ariko bazagaruka, kuko bariya ni abavandimwe bacu, ni bashiki bacu, ni amabyeyi bacu bari hariya“.

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo bahunga iyi mirwano kuva ejo kuwa mbere, kandi bifashe nabi cyane nk’uko Jean Claude Bambanze ukuriye sosiyete sivile Forces Vive ya Rutshuru yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Ni inde uyoboye M23 ubu?

Nyuma yo gutsindwa intambara yo mu 2013 aho M23 yarashwe n’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’akarere, Sultani Makenga yahunganye n’igice kimwe cya M23 bajya muri Uganda.

Ikindi gice cya M23 cyari kumwe na Gen Bosco Ntaganda cyerekeje mu Rwanda, abarwanyi bacyo amagana bashyirwa mu nkambi i Kibungo mu burasirazuba bw’u Rwanda, naho Ntaganda ‘yishyikiriza’ ambasade ya Amerika i Kigali nayo imuha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Abarwanyi bajyanywe muri Uganda benshi batorotse inkambi bashyizwemo bagaruka mu misozi ya Rutshuru barisuganya.

Willy Ngoma yagize ati: “Jenerali Major Sultani Makenga yagarutse mu gihugu cye turamukurikira, niwe mukuru w’igisirikare cyacu. Bertrand Bisimwa niwe mukuru w’umutwe wa politike“.

Ngoma yabwiye BBC ko bagarutse muri Congo kuko Leta itubahirije ibiri mu masezerano bagiranye mu 2013 yo guhagarika intambara. Ati:” Twagiye i Kinshasa twagize amezi 14 y’ibiganiro na Kabila, amezi 14 wa mugabo we! adusaba gutaha ngo azaduhamagara igihe icyo aricyo cyose.

Akokeza ati” Tugeze hano nyuma y’ibyumweru bicye FARDC itangira kuturasa mu buryo tutumva. Hari ibyo twari twumvikanye, i Nairobi, i Kinshasa… ariko twategereje ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ahubwo baza kudutera”.

Ngoma avuga ko ibyo basabye birimo; irekurwa ry’imfungwa za M23, gushyira mu gisirikare aba M23 abandi mu buzima busanzwe, guhagarika imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga, no gucyura impunzi… Ati: “Ni ibyo dusaba, ariko nta na kimwe bashyize mu bikorwa”.

Leta ya Kinshasa ihakana ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho na M23, yavuze ko ibyo bumvikanye bikorwa gahoro gahoro kandi mu byiciro.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga