• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Muhanga: Abadepite basabye ubuyobozi guhagurukira Mushimiyimana Bernadette

Umwanditsi
April 5, 2022

Intumwa za Rubanda mu ruzinduko rw’iminsi 14 zagiriye mu karere ka Muhanga, barusoje basaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye guhagurukira ikibazo bagejejweho n’abaturage bo mu murenge wa Shyogwe, Akagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare, aho bavuga ko umuturage witwa Mushimiyimana Bernadette abazengereje, ababuza umudendezo n’ituze kubera imyitwarire mibi kubo aturanye nabo.

Ni urugendo rwatangiye tariki ya 16 Werurwe 2022 rusozwa kuwa 30 Werurwe 2022 abagize iri tsinda bagaragariza abayobozi ibyo babonye. Uhagarariye iri tsinda yagize ati” Mu mirenge yose twagezemo twabonye byinshi, ariko mu murenge wa Shyogwe twahasanze abaturage bavuga ko babangamiwe n’umuturage witwa Mushimiyimana Berandette ubabuza ituze n’umudendezo kuko ahora ababuza kwikorera, aho ubona ahanganye n’ubuyobozi n’abatamuha umwanya kubyo avuga bavuga”.

Akomeza avuga ko nta muturage uri hejuru y’undi kuko bose bareshya, bityo iby’uyu muturage bikaba bikwiye kwitabwaho kuko abuza abaturanyi umutuzo. Avuga kandi ko ibyo byabagiraho ingaruka zo kutabasha kwiteza imbere bitewe n’ibikorwa bye bibangamiye ituze ryabo.

Ati” Ubuyobozi bukwiye kureba icyakorwa kuko uyu muturage ntacyo arusha abandi kandi ntari hejuru y’amategeko, ntakwiye kubaburabuza kuko mu gihe cyo gutekereza gukora imirimo yabo baba bahugiye muri ibi bibazo bye bitarangira kandi umuturage udafite umutekano ntacyo yageraho”.

Mushimiyimana Bernadette, ku murongo wa telefoni ngendanwa yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abamushinja kubangamira ituze ryabo ari bamwe muri aba bagira uruhare mu guhishira ibyo yita ubusambo bukorwa na bamwe mu bayobozi, yamara kubivuga bakamubona nk’ikibazo kubwo guhisha amakosa bakora. Ashimangira ko icyo ashyize imbere ari ukugaragaza akarengane gakorerwa abaturage maze abatabyumva bakabibona nko kubateza rubanda.

Yongeyeho ko iyo avuze amakosa y’abo yita ibisambo, bamwe mu bayobozi batamureba neza ahubwo bagahitamo gushaka abagomba kubeshyuza ibyo avuga.  Yemeza ko ntacyo avuga atagifitiye ibimenyetso.

Gusa nubwo uyu muturage bavuga ko abangamiye ituze ry’abaturage, hari abandi bavuga ko ashyigikiwe n’abakomeye batazwi ndetse bakamuha amafaranga, aho  anavugwaho gufata amajwi y’Abayobozi igihe cyose barimo kumuganiriza maze akayoherereza abo bikekwa ko yaba akorera nawe kandi akigamba ko ntawamukoraho kuko ahagarikiwe.

Ku Itariki ya 27 Mutarama 2019, Mushimiyimana Bernadette yatawe muri yombi na Polisi imuvanye mu rugo rwe mu gicuku, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye akurikiranyweho urumogi rwaje kuburirwa irengero maze ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 02 Gashyantare 2019 ararekurwa, abwirwa ko nibamukenera azajya ahamagarwa.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga