Kamonyi-Rugalika: Abaturage biyujurije ikiraro bagira icyo basaba Polisi n’ubuyobozi mu kugisigasira

Nyuma y’imvura idasanzwe yo kuwa 25 Gashyantare 2022 yashenye ikiraro gihuza Umurenge wa Runda na Rugalika uvuye Bishenyi werekeza i Kigese, aho urujya n’uruza mu kwambuka mu byerekezo byombi byari byahagaze haba ku bantu n’ibinyabiziga, inkuru ihari ni iy’uko umuhanda wongeye kuba Nyabagendwa ku bantu n’ibinyabiziga, ariko imodoka nini nk’amakamyo n’izipakiye ibiremereye bikaba bishobora gusiga abaturage ahabi niba nta gikozwe.

Nyuma yuko imvura idasanzwe ishenye iki kiraro cyari kihasanzwe, aho cyanyurwagaho n’imodoka zose zaba inini n’intoya, aho kandi cyoroshyaga urujya n’uruza mu buhahirane bw’abava n’abajya mu mirenge ya Runda na Rugalika, baba abahatuye n’abahagenda, abaturage bahise batangira kwirwanaho, bikorera ikiraro gito banyuraho bonyine n’amaguru, uretse Moto zahanyuraga.

Ikiraro cyakozwe n’abaturage batangiye kugikoresha ariko barasaba ko gisigasirwa.

Kuri uyu wa 06 Mata 2022 nibwo ikiraro kimaze iminsi cyubakwa n’abaturage ba Rugalika cyuzuye ndetse gitangira kunyurwaho n’abantu n’imodoka ntoya, uretse ko na FUSO zahagaragaye zihanyura kandi zipakiye, ibishobora gusenya iki kiraro byihuse.

Binyuze mu kwishakamo ibisubizo kw’aba baturage, bakusanije asaga Miliyoni 2 ndetse batanga inkunga y’umuganda w’amaboko bagiye bakora mu minsi yakurikiye isenyuka ry’ikiraro cyahahoze, ubuyobozi bw’Akarere bubashakira ibiti bakoresheje batinda ikiraro ngo babashe kongera kuzahura imigenderanire n’imihahiranire hagati ya Runda na Rugalika.

Aho ikiraro cya mbere cyahoze mbere yuko gisenywa n’ibiza by’imvura.

Icyifuzo cy’Abaturage ba Rugalika ari nabo bakoze ibishoboka byose ngo iki kiraro kiboneke, ni uko ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Polisi babafasha kurinda iki kiraro, imodoka nini zipakiye imicanga zizwi nka HOHO na FUSO ndetse n’izihanyura zikoreye ibisheke bijya mu ruganda i Kabuye, zose zikabuzwa kuhaca, zigakomeza gukora nkuko zari zisanzwe zikora iki kiraro gifasha abaturage kitarakorwa.

Bavuga ko byaba bibabaje ko bishakamo ibisubizo, bakishakira inzira mu bushobozi babashije gukusanya, bakubaka ibijyanye n’ibyo bashoboye hanyuma bakaba basenyerwa n’ibimodoka binini n’ibipakiye ibiremereye, dore ko ibiraro byinshi muri aka karere bimaze gusenywa n’izi modoka nini, usanga zihagenda zikurikiye imicanga n’amabuye.

Aho ubona hasa n’ahatengutse, ni igihe FUSO yari ihanyuze ipakiye umucanga. Bigaragara ibyaba hanyuzwe n’ibiremereye cyane.

Dr. Nahayo Sylvere, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo aba baturage bafite bagiye kugisuzuma ndetse bakagera aho iki kiraro cyubatswe, bakareba igikwiye gukorwa bafatanije.

Mu bigaragarira amaso y’umuntu wese uri ahubatswe iki kiraro, uruhande rwegamiye Rugalika rusa nk’urukomeye kandi hisumbuyeho kuba harehare mu butambike, mu gihe ku ruhande rwa Runda ari hagufi(mu burebure) kandi bigaragara ko horoshye, cyane ko hegereye ahahinze umuceri, ibishobora kuba bibi igihe imodoka nini kandi zipakiye ibiremereye zihanyuze. Ni n’aho abaturage basaba ubufasha bwa Polisi n’izindi nzego, byaba na ngombwa abinura umucanga hafi aha bakaba bahagaritswe cyane ko nk’abapakira bitwikiriye ijoro bizagorana kujya kuzenguruka aho bazanzwe banyura kandi babona ikiraro iruhande rwabo nubwo batitaye ku kuba cyoroshye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →