Kamonyi-Kwibuka 28: Ubuhamya bwa Cyusa wiciwe ababyeyi n’Abavandimwe Igihugu kikamubera byose

Cyusa Consolee, atuye mu Murenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 11. Ababyeyi be n’Abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hasigara we gusa. Yahuye na byinshi ariko ashima Imana ko Igihugu cyabaye mu mwanya w’abo yabuze kikamurera, agakura. Ashima Inkotanyi cyane. Asaba buri wese warokotse Jenoside “kudaheranwa” no kumva ko atari wenyine mu rugendo rw’Ubuzima.

Cyusa Consolee, atangira abwira intyoza.com ko imyaka 12 yayujuje ku itariki ya mbere Gicurasi 1994, byumvikane ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye afite imyaka 11 y’amavuko. Yavukanye n’abana 5 kandi niwe wari muto, baricwa bose asigara ari impfubyi itagira “Se” ntigire na “Nyina“, nta muvandimwe.

Agira ati“ Barishwe barigendera nsigara njyenyine, ubuzima buranga!. Nari mfite ibikomere byo ku mubiri ndetse no mu mutima. Nk’umwana naricaraga ngahora ndeba amashusho y’ibyabaye, haba kumanywa, haba ninjoro. Nakuwe mu rwobo”.

Akomeza avuga ko kubera Leta nziza y’Ubumwe n’Ubwiyunge,“ Perezida Paul Kagame ndamushimye kuri uyu munsi Twibuka kuko niwe wadufashije, Inkotanyi zatabaye u Rwanda tukaba turi amahoro, nizo zabashije kutwubaka, zitwomora ibikomere, ziduha ihumure twumva ko tukiriho. Kuko nubwo twaba turi impfubyi tudafite ababyeyi batubyaye mu nda, ariko Igihugu cyatubereye umubyeyi wacu, kandi barabikoze”.

Agira kandi ati“ Nari mfite ibikomere byo ku mubiri, ahari harakomeretse nagombaga kongera kuvuzwa kandi naravujwe, mbonerwa aho kuba kuko ntari mfite aho kuba. Naje gushaka nyuma ndapfakara mfite abana 2, ariko umwe yaje gupfa azize impanuka y’umuriro. Byari kunsubiza inyuma ariko kuko nari mfite ababyeyi( igihugu) bo kunshyigikira baramfashije ubuzima ndakomeza ndabwubaka birakunda”.

Ibibazo nari mfite byarandenze mba umurwayi wo mu mutwe nkajya mfata ibinini by’indera. Nabibayeho imyaka 4, nyuma yaho nafashijwe n’ubuyobozi bwiza kwiyubaka, kuko nubwo nari mfite ibyo bikomere, nari mfite ababyeyi bo kunkurikirana bakanyitaho. “Ubu mfite abo kubwira, mfite abo negamira nkababwira ikibazo kandi bakanyumva“.

Nubwo imbere haba hari ibiba bikomeye, hari aho navuye kandi habi, hakomeye. Navuye ku miti mbasha kumva nanjye nkunze Igihugu cyanjye, numva nanjye hari icyo nagifasha. Maze kubona inzu yo kubamo, bampaye Inka(FARG), mbese mbona hari icyo ndimo kugeraho kuko bampaye inka nziza, itanga umusaruro nkabona Amata yo kunywa!, nkikenura.

Nasabye rero kandi barabinyemerera, nakira umwana mutoya w’impfubyi w’imyaka 6, ubu amaze kugira imyaka 13 y’amavuko, ni umwana w’Umukobwa ubu abayeho neza. Nubwo hari igihe umuntu agira ibikomere, ariko ntaguheranwa kuko nizeyeko imbere ari heza kuko dufite abayobozi badufasha muri byose burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko niwe uri ku isonga kugira ngo tugire imibereho myiza.

Cyusa, ahamya ko ikosa rikomeye mu buzima ari ukwitakariza icyizere. Ko kandi ufite Igihugu, ukagira ubuyobozi bwiza ntacyo ubura.

Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ngashimira Inkotanyi zandokoye kuko nari umwana zankuye mu cyobo n’ubu mfite igikomere cyo mu ijosi. Nagiye mpura n’ibibazo kenshi ariko naravujwe kubera ubuyobozi bwiza“. Ndashimira kandi ubuyobozi bw’Umurenge ntuyemo kuko baramfashije kuko narwaraga bakabimenya ndetse bakankurikirana muri byose nyuma y’ibikomere nahuye nabyo.

Ababyeyi b’Umubiri narababuze ariko Leta nziza, Igihugu cyiza cyambereye Umubyeyi kandi ndabyemera biranagaragara no mu baturanyi ni ubuhamya. Kubera kwiyubaka no kumva ko hari icyo namarira abandi, mu rwego rwa Ibuka byatumye ntorwa nk’Uwitwa Umubyeyi, aho dutuye ku Mudugudu wa Kanyinya (w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi), hari ingo 12 ariko mpagarariye izo ngo nitwa Umubyeyi wabo. Umuryango wacu witwa“ Duhozanye”.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyo Cyusa yanyuzemo kuva ku myaka 11 ni byinshi kandi bibi nk’umwana wari impfubyi itagira Se ntigire na Nyina, nta bavandimwe kandi nyamara ataravutse ari ikinege, ahubwo kuko yambuwe abe, bakicwa urupfu rubi. Ahamya ko nyuma yo gukurwa mu rwobo, yitaweho akavuzwa ibikomere ndetse akagenda yitabwaho mu buzima, uyu munsi abona ko imbere ari heza, icyanga cy’ubuzima kirahari.

Cyusa, ashimangira ko kubaho bijyana no Kudaheranwa kuko aribwo ubasha kugira icyerekezo cy’ubuzima iyo ufite ukwitaho, akaguherekeza muri urwo rugendo, ariko kandi nawe ubwawe ukabasha kwiha gahunda y’ubuzima. Inka yahawe, yamubereye umusingi w’iterambere kuko yaje ikabyara, akabona amata akitunga kandi agatunga umuryango. Avuga ko ari ku rwego rwo kwishyurira umwana we amafaranga y’ishuri mu kigo cy’ishuri ryigenga.

Cyusa Consolee, avuga ko kurokoka ari imbaraga z’Imana, ko igikomeye ari ukumva ko utari wenyine, ko kandi ibyo buri umwe yahuye nabyo hashobora kuba hari uwahuye n’ibikomeye kurusha. Ko iyo ubonye ugutega amatwi, ukamubwira, akakuba hafi muri byose, uraruhuka kandi ukabasha kwiha icyerekezo kijyanye n’aho ushaka kugana kandi hadahabanye n’icyerekezo cy’Igihugu. Icyizere cy’ejo heza hazaza ahamya ko gishingiye ku kuba hari igihugu n’ubuyobozi bwiza bureberera umuturage by’umwihariko buba hafi y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahamya ko kutitakariza icyizere byubaka nyirabyo, bikamufasha kurwana intambara y’ubuzima, agategura neza ahazaza kandi bikarangira ageze kucyo yifuza, ubuzima bukaba bwiza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →