Kamonyi: Umuhanda wari warateje ibibazo wongeye kuba Nyabagendwa, imodoka ya mbere iciyeho

Mu gihe hashize ibyumweru 2 umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo waracitse ukabangamira urujya n’uruza ku binyabiziga, ku I saa kumi n’iminota 8 wongeye kuba Nyabagendwa. Imodoka ya mbere nibwo yemerewe gutambuka, izindi nazo zifatiraho ziragenda bisanzwe. Ahangiritse hari gukorwa na Horizon.

Uyu muhanda, wari waracikiye ahazwi nka Rwamushumba munsi gato y’isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi mbere yuko ugera Bishenyi. Imodoka zajyaga cyangwa ziva mu Majyepfo zanyuzwaga umuhanda wa Ruyenzi – Gihara – Nkoto, aho byagoranaga kuko ari umuhanda muto kandi ufite igice kimwe kidakoze( kuva Gihara-Nkoto).

Imodoka ya mbere muri Coaster yambutse mbere, saa kumi n’iminota 8.

Abashoferi baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com wari aha ubwo imodoka zemererwaga kwambuka, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda nubwo utararangira neza ribaruhuye amasaha menshi bakoreshaga mu rugendo.

Umwe muribo utashatse ko amazinaye atangazwa, avuga ko hari ubwo wavaga Kigali saa cyenda z’amanywa werekeza Muhanga ukagera yo saa tanu z’ijoro cyangwa zinarenga, ibyo avuga ko ubundi mu busanzwe watinze nzira bitarengaga amasaha abiri.

Imodoka nini kandi zipakiye ibiremereye nazo ziratambuka.

Yagize ati“ Nta byinshi byo kuvuga uretse gushima Imana kuba umuhanda wongeye kuba Nyabagendwa. Nubwo hadakoze ngo harangire neza, ariko kuba duhawe kongera kuhanyura biraturuhuye, ariko kandi n’abagenzi twatwaraga nabo bariruhutsa kuko hari abavaga Kigali mu kazi, bagataha nka saa cyenda baziko bagera mu rugo kare, ariko ugasanga bahageze mu ma saa yine z’ijoro cyangwa zinarenga bitewe n’ibyo twasanze mu Muhanda”.

Ntirenganya Jean Claude, umwe mu bagenzi, abwiye intyoza ko mu byumweru bibiri bishize aribwo yongeye gukoresha uyu muhanda. Avuga ko bwigeze ku mwiriraho kubera uyu muhanda utakoreshwaga, kandi aho yanyuraga byari bigoye kubera ubwinshi bw’imodoka. Ati“ Ni ibyishimo kongera kubona uyu muhanda ufunguwe, turahumetse ku ngendo ndetse n’amafaranga byatwaraga cyane nk’iyo wabonaga wakerewe ugashaka gutega moto”.

Habakurama Jean Pierre, umumotari ukorera Ruyenzi mu Murenge wa Runda agira ati“ Turishimye kubona umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kuko aho imodoka na Moto byanyuraga ni habi, washoboraga kumara amasaha ane cyangwa atanu akaba yanarenga muri Ambuteyaje ya Ruyenzi, Gihara – Nkoto, ariko ubu turasubijwe kandi n’abagenzi ni uko”.

Mu gufungura uyu muhanda, hari inzego zitandukanye by’umwihariko Polisi n’izindi z’umutekano ariko nta muntu wo mu buyobozi bw’Akarere wari uhari, aho byatewe n’akazi nkuko Umuyobozi w’Akarere yabibwiye umunyamakuru. Mu nzira zakoreshwaga ngo byoroshye urujya n’uruza ku binyabiziga,  hari harashatswe indi nzira y’umuhanda uca mu Ganza ku maso ushamikiye Gihara umanuka yo, ariko imiterere yaho hari ubwo bitakundaga ko imodoka zihaca, cyane nk’igihe imvura yabaga yaguye.

Nta kibazo ubu imodoka zose ziratambuka.

Uyu muhanda wakozwe, ntabwo urarangira byuzuye kuko imodoka zikomorewe kuhanyura bisa nko gushaka ko zihatsindagira, zikahakomeza hanyuma bakazashyiramo Kaburimbo umuhanda ukomeye ndetse no mu mpande zawo kamaze gukorwa neza.

Uruhande rw’umuhanda iburyo umanuka hari gutunganywa.
Aho amazi asohokera ibumoso umanuka.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →