• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kamonyi-Runda: Tariki 15 Mata 1994 siwo munsi gusa Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo-Nshogoza

Umwanditsi
April 17, 2022

Innocent Nshogoza, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ubwo kuri uyu wa 15 Mata 2022 hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu cyahoze ari Komine Runda( ubu ni muri Kamonyi), yabwiye abitabiriye“Kwibuka” ubwo bashyiraga indabo mu ruzi rwa Nyabarongo rwajugunywemo abatari bake ko iyi tariki atari umunsi gusa Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi, ko ahubwo wari nk’umunsi rurangiza wo gutangiraho ubwicanyi no gutsemba Abatutsi.

Nshogoza, mu buryo butari bumworoheye gusubira inyuma mu 1994 ngo agire byinshi avuga ku bugome ndengakamere bwakoreshejwe n’abicanyi, yavuze ko ibyabereye kuri Nyabarongo icyo gihe biteye ubwoba, ko nubwo Tariki 15 Mata buri mwaka hibukwa, Ababyeyi, Inshuti n’Abavandimwe bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umunsi ubundi wari rurangiza ku bicanyi, ko byari nk’umunsi wo gutangiza neza ubwicanyi, kugira ngo bereke abantu bose ko bagomba gukukumba bagatsemba uwitwaga “Umututsi”.

Nshogoza ibumoso ari kumwe na Kayitare kuri Nyabarongo.

Avuga ko abenshi bishwe bakurwaga kuri Kiriziya Gatolika ya Gihara aho bari barahungiye bazi ko ubwo ari muri Kiriziya ntawe uzahabasanga ngo abagirire nabi, ariko birangira abicanyi bahabasanze ndetse barahabicira, abandi bagenda babica imihanda yose, harimo n’abo bagezaga kuri Nyabarongo bakabajugunyamo bagifite akuka.

Nshogoza, ahamya ko muri ubu bugome ndengakamere, hari n’aho abicanyi bafataga umwana bakamuhambiranya na Mama we bose bakabajugunya muri Nyabarongo. Akomeza avuga ko na nyuma ya Tariki 15 Mata 1994, abicanyi bakomeje kugenda bazana Abatutsi, baba abo bishe byarangiye, abakirimo akuka n’abo bahiciraga; Ababyeyi, Abana, Abakuze, Abakecuru n’Abasaza bose bakabajugunya muri Nyabarongo.

Abari batwaye indabo zo gushyira mu ruzi rwa Nyabarongo.

Imwe mu mpamvu ikomeye Nshogoza avuga ituma mu gihe cyo kwibuka, by’umwihariko nk’Umurenge wa Runda baza kuri Nyabarongo bakanashyira indabo mu ruzi, ni mu rwego rwo“ Kunamira Ababyeyi, Inshuti n’Abavandimwe bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Gushyiraho Indabo mu rwego rwo gukomeza kubibuka no kubabwira ko tukiri kumwe kandi ko n’Abana basize bakiriho kandi ko bagitera intambwe, ko kandi igikuru ari uko bubaka Igihugu cyiza kitari nk’icyo babonye mbere”.

Nshogoza, ashimangira ko abishwe byari nko kubahuhura kuko bari barishwe kuva na cyera. Avuga kandi ko Abatutsi bishwe muri Runda, uretse no kwicwa n’abari inshuti n’abaturanyi, aba ngo bagiye bafashwa n’ibitero byazaga bivuye Kigali no mu nkengero za Runda n’ahandi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga