Burundi: Nyuma y’imyaka 50 habaye ubwicanyi, ababurokotse basaba Leta kugira icyo ikora

Imyaka 50 nyuma y’ubwicanyi bushingiye ku bwoko bwabaye mu Burundi, ababurokotse barasaba Leta gukora ikirenzeho mu guhangana n’umurage w’urugomo. Abantu bagera ku 300,000 barapfuye mu bwicanyi bwatangiye ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa kane mu 1972.

Ubwo bugizi bwa nabi bwari bushinze imizi mu bushyamirane bumaze igihe hagati y’abahutu n’abatutsi, amoko abiri aba mu Burundi aboneka no mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Benshi mu bishwe muri iyo myaka 50 ishize muri iki Gihugu cy’u Burundi nkuko BBC ibitangaza bari abahutu. Akanama k’ukuri n’ubwiyunge, kamaze igihe gataburura ibinogo byahambwemo abantu mu kivunge muri icyo gihe, kavuze ko ubwo bwicanyi bwari Jenoside.

Urugomo rwa mbere rubi cyane rwabayeho hagati y’ayo moko abiri( Abahutu n’Abatutsi) ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo Abatutsi basaga Miliyoni bishwe. Hanishwe kandi bamwe mu ba Hutu batari bashyigikiye umugambi mubisha w’abicanyi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →