Perezida Uhuru Kenyatta yasabye Visi Perezida we, William Ruto kwegura

Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yasabye umwungiriza we, William Ruto, kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wungirije mu gihe kutumvikana kwabo gukomeza kwiyongera. Ni mu gihe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka muri iki gihugu hateganijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kenyatta, ashinja uyu bahoze bafatanije urugamba rwa Politiki, kuba adakora ibikwiye ngo afashe Kenya kwikura mu ngorane z’ubukungu, zirimo no kuba ubuzima buhenze.

Visi Perezida William Ruto, ubwo yasubizaga Perezida Uhuru Kenyatta abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Leta imaze imyaka ibiri idahurira mu nama, anasa n’uvuga ko yakumiriwe.

William Ruto ariko, arashaka gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta, byitezwe ko ava ku butegetsi manda ye ya Kabiri arimo nirangira. Ariko uyu mukuru w’Igihugu cya Kenya, yashyigikiye uwo bahoze ari abakeba, umunye-Politiki ubimazemo igihe ariko atavuga rumwe na Leta, Raila Odinga.

Hari impungenge z’uko ubukeba bwa Politiki bushobora gutuma haba imyiryane mu gihe cy’amatora ari bugufi kuba. Aya matora y’umukuru w’Igihugu muri Kenya nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, akunze kurangwa n’amakimbirane, aho usanga abantu batari bake banahasiga ubuzima.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →