Kamonyi: Abacururiza mu isoko ryo kwa Mutangana bunamiye abazize Jenoside, baremera uwarokotse

Itsinda ry’Abacuruzi bakorera mu isoko ry’ahazwi nko kwa Mutangana i Nyabugogo, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 basuye Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza, bunamira inzirakarengane zihashyinguye. Bahavuye berekeza i Nyamugari, kuremera Nyirabaganza Yozefa warokotse Jenoside, akaba aherutse guhura n’uburwayi bwa mumugaje.

Nyuma yo kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanuriwe na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gacurabwenge, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye, bashyira indabo kuri uru rwibutso, bahava berekeza mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge kuremera Umubyeyi Nyirabaganza Yozefa warokotse Jenoside, akaba aherutse guhura n’uburwayi bwamumugaje akaba agendera mu kagare.

Rukimirana Mustafa, asaba abacuruzi kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’uwo ariwe wese ugamije gusubiza Abanyarwanda inyuma. 

Rukimirana Mustafa, umwe mu bakorera mu nyubako yo kwa Mutangana, akaba akuriye Komisiyo ishinzwe Kwibuka mu nyubako bakoreramo, akaba kandi ari we wari uyoboye iri tsinda, yabwiye intyoza.com ko igikorwa nk’iki ari kimwe mu byo biyemeje kujya bakora nibura buri mwaka mu rwego rwo kurushaho kwiga no kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bajye babasha gusobanurira abandi ibyo bumva kandi bazi neza.

Avuga ko urugendo nk’uru, runagamije kwereka bamwe mu bagishidikanya n’abahakana ku mateka ya Jenoside, ko ibyabaye atari amagambo cyangwa impanuka, ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi yabaye. Asaba ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera, agaharanira gufatanya n’abandi kubaka Igihugu kizira amacakuburi, kizira umwiryane, kizira ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha, basobanurirwaga ibijyanye n’amateka ya Jenoside, by’umwihariko ku baruhukiye mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza.

Rukimirana, abwira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Abayipfobya n’Abayihakana ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, abagitekereza ikibi bibeshya, ko bakwiye kumenya ko Igihugu kiyubatse kandi kigeze kure mu iterambere. Ashimangira ko Igihugu kiyobowe neza ku buryo abantu nk’abo bakiziritse ku mateka mabi bakwiye kumenya ko ntaho bazamenera kuko nta cyiza bifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mukasano Agnes, umwe mu bagize iri tsinda akaba n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyabugogo, avuga ko nk’abacuruzi iki ari igikorwa bafashirizwamo kuko mu ngendo nk’izi zo Kwibuka, bibafasha kumva no kumenya by’ukuri amateka y’inzira y’Umusaraba Abatutsi bishwe banyujijwemo, bikanafasha bamwe mubaba basanzwe babyumva gusa, bakagira umwanya wo kubona ibyabaye no kubisobanurirwa, nabo bakaba bakwigisha abandi ukuri bazi kandi bemera.

Ahamya ko iyo umuntu yiboneye ubwe n’amaso, agasobanurirwa ibyabaye bituma areba kure, akaba umugabo wo guhamya ukuri amenye gutandukanye n’ibyo yabeshywe cyangwa se yumvaga atarabona, bityo akaba umwe mu biyemeza kurwanya ikibi aho cyava hose.

Mukasano, avuga kandi ko umwanya nk’uyu umucuruzi yafashe aba ari uw’agaciro gakomeye kuko mu busanzwe usanga bibera mu gucuruza. Asanga amasomo bakura mu bikorwa nk’ibi abafasha gukomeza gusigasira amateka no gufatanya kurwanya uwo ariwe wese wahirahira ashaka gusubiza Abanyarwanda inyuma. Ashima ko buri mwaka abacuruzi bagenzi be bagenda barushaho kumva agaciro k’iki gikorwa, akabasaba kurushaho gukomeza kwigira no guharanira kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Keza Doreen, ni umucuruzi ukiri muto kuko Jenoside yabaye ataravuka. Avuga ko nk’uri mu cyiciro cy’urubyiruko, kubwirwa no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifasha ya kuri we n’ abakiri bato nkawe kumenya no gusobanukirwa ukuri ku byabaye, bakabisobanukirwa ndetse bagafata ingamba zo kurwanya ikibi.

Ashimangira ko nk’urubyiruko ari byiza kumenya Amateka Igihugu cyanyuzemo kugira ngo banakumire abashaka gusenya n’abagoreka amateka. Asaba abakiri bato gushyira imbaraga hamwe mu kubaka Igihugu no kurwanya ikibi. By’umwihariko, akangurira urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abanzi b’ibyiza, Abanzi b’amahoro birirwa kuri izi mbuga babiba urwango. Asaba bagenzi be kudapfusha ubusa imbaraga bafite, ahubwo bakazikoresha mu kubaka Igihugu barwanya ikibi.

Uwamahoro Betty, nawe ari mu rubyiruko. Asaba bagenzi be kujijukirwa no kumva neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi akanabasaba gusura ahari inzibutso zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuko n’utari uzi ukuri kw’ibyabaye ahava amenye ukuri nyako.

Asaba kandi bagenzi be b’Urubyiruko kwima amatwi ababaswe n’ikibi bakaba bakirangwa n’ibikorwa bigayitse by’ipfobya no guhakana Jenoside. Abakangurira gushyira imbaraga hamwe bagamije kubaka aheza h’u Rwanda rubereye buri wese, bagaharanira ko icyiza gitsinda ikibi.

Mustafa wari uyoboye iri tsinda niwe wasinye mu gitabo cy’abashyitsi.

Muri uru rugendo ngaruka mwaka rukorwa n’abacururiza mu nyubako izwi nko kwa Mutangana, abagize iri tsinda basaba abacuruzi bagenzi babo kujya bafata umwanya nk’uyu bagasura inzibutso kandi bakagira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye baremera. Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 47,499 biciwe muri aka karere, barimo abahavukaga ndetse n’abaje bahunga ubwicanyi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Aha barimo kwinjira kwa Nyirabaganza Yozefa w’imyaka 55 y’amavuko, warokotse Jenoside akaba yaranamugajwe n’uburwayi yagize mu gihe gishize kitagera ku myaka 2.
Basanze Nyirabaganza Yozefa mu rugo, yicaye mu Kagare.

Bashyikiriza Nyirabaganza inkunga y’amafaranga bamugeneye irenga ku bindi bamufashishije birimo ibiribwa n’ibindi.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gacurabwenge, yashimye iki gikorwa ndetse no kuba basuye urwibutso, abasaba gukomeza ubu bumwe n’urukundo bibaranga mu kubaka Igihugu.
Umwe mu babyeyi mu bagize iri tsinda yakozwe ku mutima n’uyu Nyirabaganza.
Aba bacuruzi barimo Abanyamasengesho. Mu gusengera Nyirabaganza, benshi kwihangana byarabananiye amarira kuri benshi nti bamenya aho avuye.
Ifoto na Nyirabaganza Yozefa n’iri tsinda ry’Abacuruzi bamusuye bakamuremera. Basize biyemeje ko abaye umwe mu babyeyi bazajya basura kenshi.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →