• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Muhanga: Guverineri Kayitesi yihanangirije abakora  ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro bangiza ibidukikije

Umwanditsi
June 1, 2022

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yihanangirije abakora ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro ariko bukaba bwangiza ibidukikije ndetse bikaba binatwara imyaka abaturage baba bahinze. Yibukije ko ibi bitareba abacukuzi gusa ahubwo ko buri wese akwiye kubigira intego maze imirima yabo ntibayitunge nk’ibibuga bakiniraho umupira.

Guverineri Kayitesi Alice, ibi yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi wabaye tariki ya 28 Gicurasi 2022, aho haciwe imirwanyasuri kuri Hegitari zisaga 14 mu kagali ka Nyamirama mu Mudugudu wa Kantonganiye mu karere ka Muhanga, ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro.

Yagize ati” Turashimira abo twafatanyije mu gukora uyu muganda kandi ntabwo dukwiye kugira imirima imeze nk’ibibuga byo gukiniramo. Niduca imirwanyasuri bizadufasha kurinda inkangu zibasira imisozi yacu. Tuributsa abacukura amabuye y’agaciro ko bakwiye kwirinda ubucukuzi bwangiza ibidukikije kuko binagira ingaruka ku bihingwa by’abaturage baba bahinze, bigasiga ubutayu aho imisozi yagize inkangu”.

Murema Athanase, umuturage w’ imyaka 56 wo muri aka kagali yemeza ko hatagize igikorwa imisozi yajya igenda buri munsi kuko iyo bacukura bakuramo itaka bakarikanyaga bakuramo amabuye, bakoresheje amazi. Iyo aciye ahantu haba inkangu yanatwara abaturage batuye hafi y’ibirombe kandi ahenshi usanga bituriwe.

Yagize ati” Nturiye ibirombe bicukurwamo amabuye y’Agaciro ariko hatagize igikorwa hari igihe twazajya tubona imisozi igenda kuko iyo bacukura bakuramo itaka barangiza bakariyunguruza amazi aribyo bita gukanyaga. Bakuramo amabuye yabo maze itaka bakarifatira ahantu rivanze n’amazi. Iyo bibaye byinshi bibarusha intege hagacika inkangu igatwara ibyo isanze aho inyuze. Akenshi binurira ahantu hato, byabononera ubuyobozi bukabona kuza gutabara kandi usanga binaturiwe”.

Umuyobozi wa Kompanyi ya Dukundane Mining Company, Kanyarwanda Innocent avuga ko aho ubuyobozi bubanengeye, bagize icyo bakora kuko bahateye ibiti by’inturusu ndetse bakaba bazafatanya n’umurenge kuhaca imirwanyasuri kugirango amazi adakomeza gutwara ubutaka. Yemeza ko ibibazo bihari byatewe n’Abacukuzi bahacukuye mbere kuko amabuye yari hejuru bakagenda batahasubiranyije.

Ashimangira ko mu bucukuzi bakora bagerageza kubahiriza amabwiriza bahabwa n’Ikigo kigenga ubucukuzi bw’amabuye, Gaz na Peteroli mu Rwanda (Rwanda Mining Board)

akemeza ko hari ibirombe ahubwo biteye inkeke kubera ko bitagicukurwamo na Kompanyi zizwi, aho ugasanga bicukurwamo n’abahebyi cyangwa Abanyogosi ari nabo usanga beteza ibibazo bikomeye mu bucukuzi kuko iyo hanangiritse habura uhasana.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aherutse kubwira itangazamakuru ko umucukuzi udakurikiza amabwiriza yo kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije ahagarikirwa uruhushya ndetse agasabwa kubanza gukosora ibyangijwe, yaba akomeje kubyangiza agahagarikirwa burundu.

Yagize ati” Ntabwo twakwihanganira umucukuzi uwariwe wese wakora ubucukuzi bwangiza ibidukikije. Harimo n’imitungo y’abaturage kuko bisubiza inyuma umuturage kandi n’umucukuzi bimugiraho ingaruka kubera ko tumusaba gutera ishyamba ahangijwe n’ikirombe cye byakwanga tukaba twanamusaba guhagarika akazi ke kandi buriya aba yarashoye menshi nabo bagomba kwitwararika”.

Guverineri Kayitesi.

Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana amakuru y’uko ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro henshi byangiza ibidukikije bitewe n’uburyo bwo kuyungurura amabuye, aho amazi bakoresha aba menshi agatwara ibikorwaremezo birimo imiyoboro y’amazi, imihanda ndetse n’imyaka iba yahinzwe n’abaturage, ahandi ugasanga ubucukuzi bwarangije amashyamba ndetse ugasanga habaye ubutayu kandi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zirebera.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga