Muhanga-Kwibuka28: Abapfakazi ba Jenoside barasaba kugira uburengenzira ku mitungo yasizwe n’abagabo babo

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, urasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gufasha kubona uburenganzi n’ibyangombwa ku bagore barokotse Jenoside, by’uko abagabo babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta burenganzira baragira kuva bababura. Ibi, byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka Abagore n’Abana bishwe muri Jenoside mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 22 Kamena 2022.

Visi Perezida wa Kabiri wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Kayitesi Beatha witabiriye igikorwa cyo kwibuka Abagore n’Abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ubuyobozi bw’akarere gukemura ibibazo by’abapfakazi bapfakajwe na Jenoside bataragira uburenganzira ku mitungo basigiwe n’abahoze ari abagabo babo.

Yagize ati” Twaje kwibuka abavandimwe, abagore n’abana bishwe nabi bazira uko bavutse, ariko turasaba Ubuyobozi bw’Akarere kacu gufasha abapfakazi bapfakajwe na Jenoside kuko nta burenganzira bamwe muri bo bafite ku mitungo yasizwe n’abahoze ari abagabo babo bishwe”.

Akomeza yemeza ko bamwe mu bapfakazi bakibarurwa ku mazina y’abahoze ari abagabo babo kubera ko batigeze bahinduka mu irangamimerere ndetse bagasabwa ko batanga icyemezo cy’uko bapfuye. Asaba ko bakoroherezwa kubona ibyangombwa byabemerera kubihinduza.

Mu buhamya bwatanzwe n’umugore wapfakajwe na Jenoside, Mukayibanda Prisca yavuze umuvugo yise “Ndekura Nduhuke“. Yawutuye umugabo we wishwe muri Jenoside, anemeza ko abagore babaye abagome bakica abandi ndetse bagahekura bagenzi babo kandi bakagombye kubaba hafi bakabarengera aho kwicwa urupfu rubi no gushinyagurirwa mbere yo kwicwa no gufatwa ku ngufu.

Yakomeje asaba ko abafite amakuru y’aho abagabo, abana n’abagore bajugunywe nyuma yo kwicwa kimwe n’abagabo bakwiye gutanga amakuru kugirango bashakishwe nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye ababyeyi gukura amarangamutima mu mitima yo kubeshya abana bakiri bato ku bijyanye n’amateka mabi ya Jenoside, abasaba kandi kubatoza kugira ukuri no kubahanura ku cyiza. Yabasabye ko bakwiye gutegura neza igihe kizaza bakareka kwikunda.

Yagize ati” Dukwiye kwigisha abana bacu ibyiza tukababwira ibijyanye n’amateka y’u Rwanda rubi twanyujijwemo muri Jenoside ndetse tukabatoza ibyiza kuko kubabeshya ni ugushyira Igihugu cyacu ahabi. Twabonye ababyeyi babi bacengewe na Politiki mbi yaranze Igihugu cyacu ababyeyi n’abana bakicwa”.

Meya Kayitare, akomeza yemeza ko nta cyiza cyo kuyobya abana, ko bakwiye kwirinda ababeshya ku mateka y’u Rwanda bagakurikiza inama z’abababwira ibyiza igihugu kigezeho. Yabasabye kandi ko bakwiye guhitamo ibibabereye bakima amatwi no kugisha inama ababayobya, bakirinda gutwarwa n’abashaka kubajugunya mu bibi.

Kwibuka abagore n’abana, ni umwihariko washyizweho kugirango hibukwe abari muri iki cyiciro bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →