Nyanza: Meya Ntazinda yanyomoje amakuru y’abavuga ko Igitaramo”I Nyanza Twataramye” kitazongera kubaho

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme aranyomoza amakuru yagiye yumvikana hirya no hino ko igitaramo cyajyaga gitegurwa n’aka karere” I Nyanza Twataramye” kitazongera kubaho. Yemeza ko kizaba, kandi ko ku wa kane wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama kizaba nta gisibya. Yibutsa abari bagikumbuye ko impamvu icyo gitaramo kitabaga byatewe n’ibihe isi yose yarimo bya Covid.

Meya Ntazinda, ibi yavuze yabihereye ku bibazo yabajijwe n’abanyamakuru by’uko iki gitaramo kigaragaramo imbyino ndangamuco n’amateka y’u Rwanda hari amakuru y’abavuga ko gishobora kutazongera kubaho.

Mu gusubiza abibaza ko iki Gitaramo kitazongera kubaho, yagize ati” Ayo makuru yuko iki gitaramo kitazongera kuba mwayakuye hehe?. Nibyo tumaze imyaka 2 kitaba, ariko ndumva umwaka ushize twaragikoreye kuri Televiziyo kubera ibihe twarimo bitatwemereraga gukora ibitaramo bihuza abantu benshi, bityo rero aya makuru siyo kandi mugende mubabwire ko kigomba kuba turimo kugitegura”.

Akomeza yemeza ko nta gisibya cyangwa se ngo hagire ikibavangira mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022, biteganyijwe ko iki Gitaramo kigomba kubaho kuko gitegurirwa abatuye aka karere ndetse n’inshuti zabo, rimwe na rimwe kikanaca kuri Televiziyo y’Igihugu kugirango benshi hirya no hino babashe kugikurikira.

Yagize ati” Rwose ibisabwa byose twarabikoze kandi twanateganyije ko kigomba kuba mu kwezi kwa Kanama mu cyumweru cya mbere. Tugitegurira abatuye aka karere ndetse n’inshuti zabo, ndetse no mu gihe cya COVID-19 mwabonye ko twagikoze kikanyura kuri Televiziyo y’Igihugu abantu bose bareba kugirango babashe kugikurikirana kabone nubwo baba batabashije kugera aho cyabereye i Nyanza”.

Meya Ntazinda, yongeraho ko usibye ibikubiye mu muco Nyarwanda nk’imbyino, hari n’ibindi bijyanye n’amateka yaranze Igihugu mu bihe bya cyera no gusangira amakuru ku bakurambere bagize uruhare mu mateka y’Abami n’imigenzo y’Ibwami. Ahamya ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bashishikajwe no kwigisha abakiri bato umuco mwiza wo gukunda Igihugu nkuko abarwaguye barwitangiye.

Yagize ati” Muri kiriya gitaramo haba hakubiyemo ibijyanye n’umuco Nyarwanda biciye mi mbyino ndetse n’ibindi bitandukanye byagiye biranga amateka y’Igihugu cyacu no gukomeza gusangira amakuru y’abakurambere bacu bagize uruhare mu mateka y’Ibyaberaga i Bwami n’imigenzo yakorwaga, kandi natwe dushishikajwe no kwigisha abakiri bato kugirango umuco wacu udacika, dukomeze gukunda Igihugu nkuko abacyaguye bari bafite izo ndangagaciro zabaranze”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, butangaza ko iki gitaramo kizabera i Nyanza aho gisanzwe kibera, ko kandi ibikenewe byose byamaze gutegurwa. Ni igitaramo” I Nyanza Twataramye” kimaze kuba inshuro zirindwi(VII), aho inshuro 4 zose gihuzwa n’umunsi w’Umuganura, kikaba mu ijoro ribanziriza umunsi nyir’izina w’Umuganura usanzwe uba mu mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Munani (Kanama).

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →