Ntabwo ikitwa Kimisagara Polytechnician Association-K.P.A, yahinduye izina, yagura imbibi mu mikorere, ibikorwa ndetse n’ibikoresho bigendanye n’igihe, yitwa“Abafundi b’Abanyakuri”( Truth Masons Company Ltd). Ku bijyanye n’Ubwubatsi n’ibijyanye nabwo birimo Gukata ibibanza, Gukora ibishushanyo mbonera by’imiturire, Ihererekanya bubasha( Mutation) n’ibindi, bagane aho bafite icyiraro gikuru mu isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Unahamagare; 0782137758.
Enjenyeri( Engineer) Abizeyimana Vedaste, Umuyobozi mukuru wa Truth Masons Company Ltd( Abafundi b’Abanyakuri), aganira na intyoza.com ku bikorwa bakora bijyanye n’ubwubatsi n’ibifitanye isano nabwo birimo; ibigendanye n’ubutaka byose!, yatangaje ko guhindura izina bakava ku kwitwa Kimisagara Polytechnician Association bakitwa Truth Masons Company Ltd( Abafundi b’Abanyakuri), babitewe n’uko izina rya mbere ryateraga urujijo mu bantu, bamwe bakibwira ko ari ab’Umurenge wa Kimisagara wo mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali, bigatuma imikorere n’imikoranire ku babagana isa nk’ifite uruzitiro.
Ahamya ko nyuma yo kubona izo mbogamizi, ariko kandi no kwagura imbibi mu mikorere, no kugira ibikoresho bikomeye bijyanye n’ibyo bakora, bahisemo no guhindura izina ndetse babisaba RDB irabibemerera, bitwa batyo Truth Masons Company Ltd.
Agira ati“ Hari aho twageraga iryo zina ugasanga ribaye nk’imbogamizi, abantu bagatekereza ko ari Umurenge wa Kimisagara wo mu karere ka Nyarugenge, bityo tuza kwandikira RDB tuyisaba ko yaduhindurira izina hakurikijwe uko twagendaga twagura imirimo, dusaba ko twakwitwa Truth Masons Company Ltd, muri make ni Abafundi b’Abanyakuri kandi b’Abanyamwuga, kuko dukora ibyo tuzi neza kandi twigiye. Ni ubwo buryo twahinduyemo izina”.
Eng. Abizeyimana, ahamya ko mu mikorere baguye ibyakorwaga, bagira amasoko y’abo bubakira inzu zaba izo guturamo n’iz’Ubucuruzi mu bantu ku giti cyabo, Ibigo byaba ibya Leta ndetse n’ibyigenga kimwe n’abishyize hamwe. Bakora kandi inyigo z’imishinga y’Ubwubatsi kuva ku mito kugera ku minini, Physical Plan mu turere dutandukanye( ibijyanye n’ibishushanyo mbonera by’imiturire), harimo nko mu Karere ka Kamonyi aho batunganije Site 5 zo guturamo.
Uretse ibyo kandi, Truth Masons Company Ltd ku bijyanye n’ibikorwa by’Ubwubatsi n’ibifitanye isano nabyo byose, banafite uburenganzira n’ububasha binyuze mu munyamategeko wabo bwo gukora ibigendanye n’ihererekanya bubasha( Mutation) mu by’Ubutaka, aho akenshi ibi bikunze kugora no gusiragiza abaturage. Ahamya ko kubera iyo Serivisi, bitagikomereye umuturage ubagannye kuko ibyo yagasiragiyemo rimwe na rimwe atumva neza babimukorera ubundi akajya mu mirimo ye ya buri munsi.
Mu kwirinda ingaruka benshi bakunze guhura nazo mu bijyanye n’ibyangombwa by’Ubutaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byaba gupima ibibanza, Gukora Ihererekanya bubasha( Mutation), Gukoresha ibishushanyo mbonera mu myubakire n’imiturire, n’ibindi byose bifitanye isano, Eng. Abizeyimana Vedaste asaba buri wese, yaba abari hafi na kure kugana Truth Masons Company Ltd kugira ngo bahabwe Serivise inoze kandi ku gihe. Anasaba uwo ariwe wese wagira ikibazo ko byoroshye guhamagara kuri Nomero ya Terefone igendanwa ariyo; 0782137758. Asaba kandi by’Umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka kugura Ubutaka mu Rwanda no kubaka ko nta kigoye kirimo, ko Truth Masons Company Ltd yiteguye kubafasha, bityo bagafatanya kubaka Igihugu no kugiteza imbere.
Munyaneza Theogene