Kamonyi-Mugina: DASSO uvugwaho kurya amafaranga ya Mituweli z’abaturage yatawe muri yombi

Ibihumbi bitari munsi ya 200 by’amafaranga y’u Rwanda yari yatanzwe nk’aya Mituweli z’Abaturage, niyo bivugwa ko yariwe na DASSO Mbarushimana Fideli wo mu Kagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi. Nyuma y’iminsi ashakishwa ataboneka, yatawe muri yombi nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, yemereye intyoza.com ko uyu DASSO Mbarushimana Fideli yafashwe ari mu maboko y’inzego zibishinzwe, aho akurikiranyweho kurya amafaranga ya Mituweli z’abaturage.

Gitifu Ndayisaba ati“ Arafunzwe inzego ziramufite guhera ejo. Yari yarabuze”. Akomeza avuga ko yari yarakuyeho terefone ye ngendanwa.

Avuga ku ngano y’amafaranga bikekwa ko uyu DASSO yariye, yagize ati“ Imibare baracyayegeranya ariko ni ibihumbi bitari munsi ya magana abiri(200,000Frws) bya Mituweli gusa”.

Gitifu Ndayisaba, avuga ko uyu DASSO Mbarushimana Fideli yavuze ko amafaranga yayishyuye. Avuga ko igitegerejwe ari ukureba koko ibihamya by’uko yishyuwe.

Kumenya iby’aya mafaranga ya Mituweli z’abaturage, byaturutse ku baturage begereye ubuyobozi bagaragaza ko batanze amafaranga ya Mituweli ariko bakaba nta cyemeza ko bayatanze, banagaragaza ko bayahaye uyu DASSO.

Mu busanzwe, nkuko bitangazwa na Gitifu Ndayisaba, iyo umuturage yishyuye ahita ahabwa icyemeza ko yishyuye, haba habaye ikibazo nko ku irembo cyangwa se mu kwishyura k’umuturage ntibihite bikunda, ku munsi ukurikiye iyo byakozwe aba agomba guhita abona iyo nyemezabwishyu( Bordereau). Kuri aba baturage siko byagenze kuko bategereje iyo Borudero bakayibura, babonye bitinze nibwo begereye ubuyobozi babugezaho ikibazo, butangira kubikurikirana.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →