• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

DR Congo: MONUSCO irahakana kwica Abasivile mu gihe abantu 15 biciwe mu mvururu ziyamagana

Umwanditsi
July 27, 2022

Abasivile 12, abapolisi babiri n’umusirikare umwe ba MONUSCO ni bo bamaze gupfira mu mvururu zirimo imyigaragambyo n’ubusahuzi byo kwamagana izi ngabo za ONU muri DR Congo, nk’uko abategetsi babivuga. Izi ngabo za UN zirahakana ibivugwa ko zarashe ndetse zikica abaturage.

Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, MONUSCO, buvuga ko umusirikare umwe n’abapolisi babiri babwo biciwe mu gitero bagabweho n’abitwaje intwaro, naho undi arakomereka bikomeye.

Mu itangazo, MONUSCO ivuga ko icyo gitero cyo kuri uyu wa kabiri cyabereye mu kigo cyayo cyo mu mujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bw’iki gihugu. MONUSCO, ivuga ko abateye bashikuje imbunda abapolisi ba Congo, bakarasa begereye ababungabunga amahoro ba MONUSCO.

Abigaragambya kuri uyu wa kabiri bagaragaje uburakari batewe n’iyicwa rya bagenzi babo bapfuye kuva ibi bikorwa byatangira ku wa mbere. Umukuru w’agateganyo wa MONUSCO, Khassim Diagne, yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru byuko abasirikare bayo barashe abasivile.

Mu kiganiro kuri televiziyo ya Leta, RTNC, yavuze ko abateye ibigo bya MONUSCO bari mu “matsinda yiteguye neza… yarengeye [yarushije imbaraga] ibigo byacu, anarasa indege za kajugujugu zacu”. Ariko yashimangiye ko “ONU nta bigaragambya na bamwe yarasheho“.

Umunyamakuru wa Reuters yavuze ko yabonye abasirikare ba MONUSCO bica barashe abigaragambya babiri i Goma.

Diagne, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko abateye kuri uyu wa kabiri ari “abagizi ba nabi” biyoberanyije nk’abigaragambya, bavuze ko bashaka gushyikiriza inyandiko y’ibyo basaba – ubundi bararasa ubwo bari begereye ikigo cya ONU

Guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru, Lieutenant Général Constant Ndima, kuri uyu wa kabiri nijoro yatanze ubutumwa bwo guhagarika imyigaragambyo yose muri iyo ntara.

Hashize igihe hari abaturage binubira abasirikare ba MONUSCO bagasaba ko bava mu gihugu, bavuga ko bananiwe kugarura umutekano nyuma y’imyaka irenga 20.

Hashize kandi amezi hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma y’imyaka hafi 10 yari ishize nta gitero gikomeye kiba cy’uyu mutwe. Imitwe irenga 100 ikorera mu burasirabuba bw’iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’umuvugizi wa Leta ya Congo kuri televiziyo y’igihugu, Diagne yongeye gusaba kwigengesera kw’abigaragambya, avuga ko “imyigaragambyo nta kintu na kimwe icyemura”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, MONUSCO yasubiyemo amagambo ya Diagne yo muri icyo kiganiro avuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2021, MONUSCO yatangiye gahunda y’inzibacyuho yo kuhakura abasirikare. Avuga ko iyo gahunda yahereye mu ntara ya Tanganyika, kandi ko kuva tariki ya 30 y’Ukwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka, MONUSCO itakihafite abasirikare.

Yavuze ko hasigaye intara eshatu za Kivu y’Epfo, Ituri na Kivu ya Ruguru “zigoye kuko imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka ihayogoza kandi ibintu ni urusobe”. Ati: “Uru rusobe rutuma habaho kutihangana no kubihirwa kw’abaturage. Ariko nabizeza ko ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu no ku rwego rudukuriye i New York, dukora ibishoboka byose kugira ngo ibintu bihinduke”.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga