Nyanza: Minisitiri Ugirashebuja yijeje ubufasha abayobozi bahererekanyije ububasha muri ILPD

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye umuyobozi wa ILPD ucyuye igihe, yizeza ubufasha butandukanye abayobozi bashya ku bijyanye n’amategeko n’ibindi. Hari kuri uyu wa 10 Kanama 2022 mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ku musanzu wo kubaka ubutabera bw’u Rwanda.

Dr Ugirashebuja, yashimiye umuyobozi ucyuye igihe Dr Kayihura Muganga Didace wahawe izindi nshingano zo kujya kuyobora Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Yagize ati” Uyu muyobozi yarakoze cyane kandi yagize uruhare rukomeye cyane kuko yarifashe hari ibiteganyijwe byinshi ndetse barabikora, banongeraho kubaka inyubako nziza igezweho yo gukoreramo banategura indi mishinga yo kuzamura iki kigo kandi twizeye ko inshingano mwahawe n’Igihugu muzazinoza”.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja.

Yakomoje k’Umuyobozi wahawe inshingano zo kuyobora iri shuri ry’Amategeko (ILPD), Dr Sezirahiga Yves wari usanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi. Yamusabye ko imishinga yatangijwe ndetse n’urwego rw’amasomo n’ibikorwa basanzwe bakora bakwiye kubikomeza bikagera ku rwego rwisumbuye. Yongeyeho ko Minisiteri yiteguye kubaba hafi.

Yagize ati” Nibyo nawe ufite ubunararibonye bwo gukora kandi ufite intego kuko hari henshi wanyuze hari hanakomeye ku buryo haguteguraga kuzaza gukora kandi ukagera ku ntego zawe. Imishinga usanze yarateguwe ndetse n’iyo uzongeraho kugirango urwego iri shuri rigezeho ribashe kurukomeza kandi natwe tuzaba tubari hafi kugirango mubashe kuzuza inshingano zanyu”.

Dr Sezirahiga Yves

Uwari umuyobozi wa ILPD wahawe inshingano muri Kaminuza yu Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didace, yavuze ko ishuri rigitangira mu 2008 ryari rifite Porogaramu ebyiri ariko kuri ubu zigeze kuri 14 ndetse 5 zikaba zaratangiye gukora. Yongeyeho ko iri shuri yarifashe rimaze gucutswa mu gukoresha amafaranga y’ingengo y’Imari y’Igihugu.

Yagize ati” Iki kigo gitangira cyari gifite amashami abiri gusa none dufite amashami 14 yose yemerewe gukora, ariko amashami 5 niyo akora. Ishami rimwe ritemerewe ryo kwigisha ibijyanye n’amategeko agenga za Banki niryo ritemerewe gukora. Hano nahaje iri shuri rimaze kwamburwa uburenganzira ku mafaranga ya Leta rigomba kwishakamo ibisubizo kandi twabigezeho”.

Dr Kayihura Muganga Didace ucyuye igihe muri ILPD, yahawe kuyobora UR.

Yongeyeho ko bafite imishinga migari asigiye iki kigo harimo; Umushinga wo kwagura iki kigo ndetse no kubaka inzu y’imikino yajya ikinirwamo imikino irindwi(7) ikazaba ifiteho n’Urwogero ndetse n’umushinga wo kubaka inzu nyerekanamateka y’ubutabera bw’u Rwanda, abaje vuba ntibumve ko aho ubutabera bw’ubu bugeze hikoze.

Umuyobozi mushya wa ILPD, Dr Sezirahiga Yves yemeye ko iki kigo kigeze heza kandi bazahakomereza kugirango birusheho kugenda neza, banakomeze kugira uruhare mu gutanga abakozi beza bashinzwe amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu. Yasabye ko hari imishinga y’amategeko yahindurwa bijyanye n’imitere y’ikigo kirwanaho kikagendera ku mategeko nk’ay’ibindi bigo bikoresha ingengo y’Imari iva muri Leta.

Bamwe mu bakozi ba ILPD mu ifoto y’urwibutso.

Yagize ati” Iki kigo nkimazemo hafi amezi 7 kandi nanjye nzakomereza aho mugenzi wanjye yaragereje kugirango tubashe gukomeza gutanga abanyamategeko bize neza kandi bazi ibyo bagiye gukora, haba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu ariko hari imwe mu mishinga y’amategeko mwadukoreraho ubuvugizi igahinduka kuko turacyakoresha amategeko agenga ibigo bihabwa amafaranga na Leta kandi ntayo duhabwa, bikaba imbogamizi yo kugira ibyo dukora kuko tubibuzwa n’ayo mategeko akoreshwa n’ibindi bigo bifata ku mutungo cyangwa Imari ya Leta”.

Kuva ILPD yafungura imiryango mu 2008 imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b’umwuga barenga 2500. Kuri ubu ishuri rifite abanyeshuri biga ibijyanye no guteza imbere amategeko (Diploma in Legal Practice (DLP) basaga  401 bava mu bihugu bya  Cameroon, Gambia, Ghana, Burundi ndetse n’u Rwanda baba abiga ku manywa, ijoro na weekend i Nyanza, Kigali na Musanze. Hakaba n’abandi 120 barimo kwiga amasomo yihariye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →