Muhanga: Umubyeyi wavuzweho ko agiye kwitabwaho n’ibitaro bya Kabgayi yongeye kugaruka kurara ku muhanda

Nyuma y’aho tubagejejeho inkuru y’umubyeyi wararaga ku muhanda, aho kandi yagaragaraga nk’utwite anafite uburwayi bwo mu mutwe, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi hamwe n’Ubw’Umurenge wa Nyamabuye bari bemereye intyoza.com ko uyu mubyeyi yafashwe tariki ya 10 Gicurasi 2022  akajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Kabgayi, ariko yongeye kugaragara mu mujyi wa Muhanga ndetse afite inda igaragara ko ikuze, aho arara ku mabaraza no mu ndabo.

Mu ifatwa ry’uyu murwayi uri mu kigero cy’Imayaka 36-39 ubwo yakurwaga ku muhanda, abaturage bemezaga ko bamunyuraho kenshi mu bice bitandukanye by’uyu mujyi araraguza ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga werekeza ku Kibuye.

Ni iki kibura ngo afashwe bikwiye?

Bamwe mu baturage bamutabarije, basabaga ko yakitwabwaho akabyara umwana atwite, bakamuha umugiraneza akamurera na we akaba yakurikiranirwa hafi.

Mbere y’uko ajyanwa ku bitaro.

Kalimunda Theodomile, avuga ko kuba uyu mubyeyi yagarutse ku muhanda kandi bigaragara ko afite ikibazo byaba ari ukwihunza inshingano z’abakwiye kumukurikirana.

Umutesi Joyeuse, avuga ko bibabaje kubona umubyeyi utwite urara hanze kandi yakagombye gufashwa n’inzego zirimo n’iz’Ubuzima zikamukurikirana nkuko abandi babyeyi bakurikiranwa.

Yagize ati” Biratubabaza, ukwezi n’igice bigiye gushira agarutse kandi bamujyana bavugaga ko ibitaro bigiye kumufasha ariko tubona aragarutse nk’aho ibitaro bimusezereye akize! tukibaza niba anakurikiranwa nkuko abandi babyeyi bakurikiranwa”?.

Aho wasangaga akunze kugaragara mbere yo kujyanwa kwa muganga.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Emmanuel yemereye intyoza.com ko bamufite kandi bafite ubushobozi bwo kumwitaho ndetse biramutse bibananiye bamwohereza ahandi. Yahamyaga ko azakomeza kwitabwaho kugirango agire ubuzima bwiza.

Yagize ati” Nibyo koko uyu murwayi twaramwakiriye, turamufite kandi arimo arakurikiranwa kugirango ubuzima bwe bumere neza cyane kuko ntabwo yaje ameze neza kandi yitaweho neza.

Mbere atarajyanwa kwa muganga.

Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu muyobozi niba amakuru yavuzwe n’abaturage ko uyu mubyeyi yaba atwite ari impamo, yasubije ko amakuru y’umurwayi atangwa nawe cyangwa akemera kuyitangira, ko kandi umunyamakuru atemerewe kumugeraho.

Kuki yongeye kugaragara mu mjyi ibibazo yarafite byarakemutse?

Mu butumwa bugufi twahawe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Emmanuel yemeje ko bamufashije ibyo bari bashoboye, ko ahubwo harebwa impamvu zatumye ahagaruka.

Yongeye kugaragara ku muhanda.

Yagize ati” Twaramufashije ibyo twari dushoboye, niba yasubiye mu muhanda harebwa impamvu yabyo“. Yongeyeho ko byasaba gukora igenzura neza ku bijyanye n’uburwayi afite ndetse n’imibereho ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nyuma yo kumushyikiriza ibitaro bya Kabgayi byamwitayeho, bamuha imiti.

Akomeza avuga ko nawe amakuru y’uko atakiri mu bitaro kwitabwaho ayamenye vuba, ko ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bwamusezereye bubona ko yorohewe ndetse bamujya iwabo i Mushishiro mu muryango we bamusigayo.

Akomeza avuga ko byagoranye kugirango hamenyekane aho akomoka, ariko ko banasanze yaravuye mu rugo abana n’umukecuru gusa. Ahamya ko batategereza ko abyarira ku muhanda, ko bashaka kongera kumusubiza kwa muganga agahabwa ubufasha kugirango atazabyarira ku muhanda, aho atabona umwitaho bityo ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite ntibibashe kubungabungwa.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →