Mu mvugo yihaniza, yihanangiriza bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashobora kuba bateshuka ku ntego zo gukora ibyiza, Niyongira Uzziel umuyobozi ( Chairman) w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 18 Nzeri 2022 mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango RPF-Inkotanyi mu murenge wa Runda, yibukije ko“ Umuryango urakomeye, ufite imbaraga kandi uyoboye Igihugu neza”. Ntawe ukwiye guhirahira yanduza umwenda wawo bitewe n’ingeso ze.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi (Chairman) w’Umuryango RPF-Inkotanyi, akaba n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yibukije Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Runda bitabiriye inama y’inteko rusange ko mu gihe Igihugu gishishikajwe no gushyira imbere isuku no gutanga Serivise nziza, nta munyamuryango ukwiye gusigara inyuma cyangwa se ngo abe nk’indorerezi, ko buri wese asabwa kuba ku isonga muri gahunda zose Igihugu gishyize imbere mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese, aho n’abanyamahanga bagera bakifuza kuguma.
Yasabye ko nta munyamuryango ukwiye guhirahira yanduza umwambaro w’Umuryango, byaba uw’inyuma ugaragara ndetse n’ibyo buri wese afite imbere muri we kuko ari umwambaro utaboneshwa amaso ariko ubasha kugaragarira mu mvugo n’ibikorwa. Asaba buri wese kuba urugero rwiza aho yaba ari hose, mu mvugo n’ibikorwa.
Yagize ati“ Nk’Inkotanyi za Kamonyi, za Runda ni mushyire imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, bagubwe neza kandi bishimire ko bayobowe neza. Ifoto tubaha niyo babonamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.
Yakomeje ati“ Uyu mwenda w’Umuryango buri wese yambaye, ari uwaba uri hano inyuma muri kureba, ari ibikurimo nk’umunyamuryango, mujye mwirinda kuwanduza. Tujye duhora twirinda kwanduza Umuryango, nkuko mujya mubona inzego z’Umutekano, Ingabo na Polisi badashobora kwemera ko iriya mpuzankano yabo yandura, n’Umuryango mubifate mutyo”.
Yagize kandi ati“ Jya wirinda kwanduza Umuryango bitewe n’ingeso zawe. Urasabwa niba uri Umunyamuryango kugira indangagaciro. Umuryango urakomeye, Ufite Imbaraga kandi uyoboye Igihugu neza, abawurimo mwese murasabwa kujya muri uwo murongo mugakora cyane Igihugu tugakomeza kugiha iterambere twifuza “.
Niyongira Uzziel, yashimiye by’Umwihariko Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Runda uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage, asaba akomeje ko buri wese akwiye gushishikazwa no kubona buri muturage amerewe neza, aharanira gufatanya n’abandi mu kubaka iterambere rirambye. Yibukije ko nta munyamuryango ukwiye kuvuga ko nta mwanya afite kuko ngo umwanya uva mu mwanya, igihe kikava mu gihe. Biyemeje ko mu nama y’Inteko rusange zizakurikira bazajya babanza gusura bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byagezweho bakabona kuza gutangira inama, baniyemeza kandi kurushaho gukora neza no kubera abandi urugero.
Munyaneza Theogene