Umuturage witwa Murekasenge Denise, utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mubuga, Umudugudu wa Mapfundo ari mu byishimo nyuma yo guhabwa ihumure n’ubuyobozi ko inzu ye yarigiye gutezwa cyamunara itakibaye. Yari agiye kwangara azira ibihumbi 68 yarasigayemo uwo yabereye umupangayi mbere y’uko yubakirwa inzu n’umwana we ubu wiga muri Canada.
Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha-RIB, bwatangije ukwezi kwahariwe serivisi zitangwa n’uru rwego mu baturage, aho byanahuriranye n’Ukwezi kwa Nzeli gusanzwe ari ukw’Imiyoborere myiza y’Abaturage mu karere ka Muhanga, aho abayobozi begera abaturage bakumva ibibazo byabo ndetse bimwe bigakemurirwa mu ruhame.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n’Umuyobozi muri RIB, Modeste Mbabazi bakemuye mu ruhame ikibazo cy’umuturage witwa Murekasenge Denise warugiye guterezwa cyumunara kubera amafaranga ibihumbi mirongo itandatu n’umunani (68000 frw) asigayemo uwo yakodeshaga ho mbere yuko yubakirwa inzu n’umwana we wiga ubuganga mu gihugu cya Canada.
Uyu muturage ati” Bayobozi ndabatakambiye kuko ngiye gutwarwa umutungo wanjye navunikiye ku maherere. Hari abashaka kuntereza cyamunara kandi bakambwira ko naburanye urubanza, ntaburanye mu buzima bwanjye. Rwose ndimo ideni uwo narincumbitseho mbere, ariko namuhaye asaga ibihumbi 45, musigaramo amafaranga agera ku bihumbi 68 nibyo bigiye kuntereza cyamunara”.
Akomeza avuga ko abizi neza ko arimo ideni, agasaba ko atakwangazwa we n’abana 8 yabyaye kuko nta handi yabajyana. Yagize ati” Ntabwo nifashije, ariko se ibihumbi 68 bitume mbura n’aho nabaga kuko batandeka ngo nyashake nyabahe, bo kunyirukana n’abana banjye ngo twangare! ndabajyana hehe?”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yibukije abaturage ko bakwiye kujya birinda ibyatuma baterezwa ibyabo bivuye ku manza bishoramo nyuma bakaba umutwaro ku buyobozi, anabibutsa ko igihe bagiranye ikibazo na bagenzi babo bajya babanza kwiyambaza abahuza bakabagira inama.
Yagize ati” Ntabwo twifuza abaturage bahora mu bibazo bitandukanye, rimwe na rimwe bituma bishora mu bibazo kuko iyo bagiye mu nkiko ntacyo twebwe dushobora guhinduraho kuko ubwabo biba byabananiye. Twifuza ko bo ubwabo bajya babanza gushaka ababagira inama, twebwe tukaza byarabananiye tukabagira inama bakiyunga batagombye kujya mu manza”.
Umugenzuzi muri RIB, Mbabazi Modeste yibukije abaturage ko badakwiye guheranwa n’ibibazo, ko bakwiye kujya babivuga bigakemurwa ndetse ibidakemuwe bigashyikirizwa inzego bireba kugirango zibifateho umwanzuro. Yabibukije kandi ko nabo ubwabo bashobora kugira abajyanama babafasha.
Akomeza yemeza ko RIB, ifite inshingano zo kubumva ariko abibutsa ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza, bityo bikababera umusingi mwiza wo kwanga akarengane na Ruswa kuko nta cyiza, ahubwo itera akarengane kuri bamwe. Yabashishikarije kujya batanga amakuru kugirango ibibazo bikemuke mu maguru mashya.
Ubu bukangurambaga, bwakorewe mu karere ka Muhanga burakomereza mu karere ka Nyanza ndetse na Huye, aho baha rugari abaturage bakabaza ibibazo bibugarije. Benshi muri aba baturage, bemeza ko hari ibibazo byinshi usanga byarabuze ibisubizo, aho akenshi unasanga inzego z’Ibanze ziba zibizi ariko zikavuga ko biri mu nzira yo gukemuka.
Ubu bukangurambaga bwa RIB, bufite insanganyamatiko igira iti” Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira, Turwanye Ruswa n’Akarengane“.
Akimana Jean de Dieu