Muhanga: Ubutaka busharira, ibura ry’ifumbire y’imborera bishobora gutuma umusaruro ugabanuka

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative y’Iterambere ry’abahinzi borozi ba Ndiza (COAIBINDI) barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kubafasha kubona ishwagara yo kugabanya ubusharire bw’ubutaka bahingaho. Barasaba kandi kubona aho bakura ifumbire y’imborera kuko ibi byose biramutse bibuze umusaruro waba nkene. Ibi, Abahinzi babigarutseho ku wa 20 Nzeri 2022, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2023 A mu Murenge wa Rongi, akagari ka Cyakabiri.

Mwambari Anastase, Umuyobozi wa Koperative ya COAIBINDI ikorera ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Rongi, avuga ko bahinga ibigori n’ingano kandi bagatubura ibirayi. Yemeza ko ibibazo bafite bibakomereye muri iki gihe cy’ihinga ari; ukubura ifumbire y’imborera.

Mu izina rya bagenzi be, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kubafasha kuyibona. Avuga kandi ko bafite n’ikibazo cy’ubutaka busharira cyane bityo bakaba bagomba gushyiramo ishwagara ariko nayo ikaba ari ntayo.

Yagize ati” Ubusanzwe turi abahinzi bahinga ibigori n’ingano ndetse tukanatubura ibirayi, ariko ubu twatangiye guhinga hari ibibazo bidukomereye, ubutaka bwacu  bukwiye gushyirwamo ishwagara kuko umusaruro twabonaga mbere watangiye kugabanuka. Turasaba abayobozi kudushakira aho dukura ifumbire y’imborera kuko twarayibuze kandi dufite ubuso bugari bugomba guhingwa”.

Yongeyeho ko kubona umusaruro bisaba byinshi, ko mu gihe baba batabonye ishwagara ndetse n’ifumbire y’imborera bafite impungenge ku musaruro bazabona kuko nk’ubu bagomba guhinga hegitari 6 ariko hegitari 2 nizo zimaze guhingwa gusa.

Uwihoreye Danciana, avuga ko hakiri abaturage bakeneye ifumbire y’imborera cyane. Ahamya ko muri rusange ubutaka bwagundutse ku buryo umusaruro utakiboneka nka cyera kubera ko ishwagara baheruka gushyiramo hashize imyaka hafi 6 bityo ko hakenewe indi yo gushyiramo.

Yagize ati” Hari bagenzi bacu badafite ifumbire y’imborera kandi irakenewe cyane.  Nubwo tuyifuza ariko n’Ishwagara nayo yagira icyo ihinduka kuko twabasha kubona umusaruro mwinshi kuko nubwo duhinga ntabwo tukeza nka cyera kuko ubutaka bwaragundutse. Hashize imyaka hafi 6 ishyizwemo, dukeneye indi ubutaka bwarapfuye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko iki gihembwe cy’ihinga gitangijwe basaba abaturage guhinga ahantu hose hashoboka kugirango umusaruro uziyongere.

Akomeza yemeza ko ibibazo by’abaturage bafite by’ifumbire y’Imborera basaba ihari, ariko basabwa uruhare rwabo akarere kakabafasha kuyibegereza. Ahamya ko Gereza ya Muhanga iyifite kandi ihagije.

Avuga kandi ko ku bijyanye n’Ishwagara, bitagakwiye kuba ikibazo kuko bari mu turere tudafite ubutaka bufite ubusharire bwinshi. Gusa, yizeza ko bazakomeza kugerageza kureba icyakorwa kugirango babashe gukora ubuhinzi kandi babone umusaruro mwinshi kurusha uwo basanzwe babona. Ahamiriza abahinzi ko batifuza kurumbya.

Ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2023A hakorerwa ubuhinzi na Koperative ya COAIBINDI ndetse hakaba n’abaturage bakora buri muntu ku giti cye.  Mu karere kose hazahingwa ubuso bungana na Hegitari zisaga ibihumbi 41 muri iki gihembwe naho mu gihembwe cya 2023 B hahingwe ubuso bungana na Hegitari zisaga ibihumbi 27.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →