Muhanga: Muri RFTC Muhanga baritana ba mwana ku mikorere mibi na ruswa ihanugwanugwa

Abashoferi batwara imodoka muri Koperative RFTC itwara abagenzi mu buryo bwa Rusange i Muhanga, ntabwo bavuga rumwe n’ubuyobozi kuri ruswa bo bahamya ko bakwa, utayitanze akamburwa imodoka. Samuel Hatangimana, Perezida wa Koperative ahakana ibivugwa n’aba bashoferi, akemeza ko ababivuga ari abafite amakosa bagiye bakora kenshi bakihanangirizwa bakanga guhinduka bakamburwa imodoka batwaraga.

Hatangimana Samuel, aganira n’ umunyamakuru wa intyoza.com kuri ibi bibazo bivugwa n’aba bashoferi yagize ati” Aba ba shoferi, bamwe muri bo bagiye bakora amakosa, ugasanga izi modoka batwarira Koperative yacu nta musaruro uboneka. Ntabwo dukwiye gukorera mu gihombo kuko izi modoka zigurirwa amapine ndetse n’amavuta kandi ugasanga bazanye amafaranga macye adakwiye”.

Samuel Hatangimana, avuga ko imikorere mibi ya bamwe mu bashoferi no kudashaka guhinduka aribyo bibatera ibyo bavuga.

Akomeza avuga ko urebye urugendo izi modoka ziba zakoze n’amafaranga zitanga atajyane. Ahamya ko zakagombye kuba zitanga aruseho ariko ngo usanga ayo aba bamwe mu bashoferi bazana ari make cyane. Avuga ko nta wahakana ko nta bibazo bihari kugeza ubu ariko akemeza ko birimo gushakirwa umuti.

Ku bijyanye na ruswa abashoferi bavuga ko yakwa mu itangwa ry’akazi, agira ati “ Ababivuga ntabwo wababuza buriya bafite impamvu babivuga, ariko bashobora no kuba babiterwa no kuba twarabahagaritse, bamwe muri bo n’amasezerano yabo akaba yaseswa hakurikijwe amategeko kugirango akazi gakomeze”.

Kuki abashoferi bavuga ibi, kuki ruswa igaruka?

Bamwe mu baganirije umunyamakuru, bemeza ko hashize igihe bakora ariko bagakorera mu mwuka mubi wo kubabwira ko bazirukanwa, ndetse bamwe bikavugwa ko mbere yo gutanga amafaranga kuri Koperative babanza kugira icyo batanga kuri uyu muyobozi.

Umushoferi wahinduriwe izina akitwa Ngenzi, avuga ko yagiye abwirwa na Perezida Hatangimana Samuel ko azamwirukana kubera imikorere ye mibi kandi ngo agahora abimusubiriramo kuburyo byagiye binatuma akora atizeye ko ejo azagaruka.

Yagize ati” Nagiye mbwirwa nabi kandi bikantera ubwoba bw’uko nzirukanwa ndetse nahisemo gukora ibyo nagiye nsabwa kugirango ntirukanwa, ariko ntabwo wakora akazi ufite umutima uhagaze kuko nta musaruro wabona, uba utekereza ko ejo uzirukanwa”.

Undi wahawe izina rya Bigirimana ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati” Njyewe na bagenzi banjye twagiye tubwirwa ko dukorera amafaranga make, bakatubwira ko dukorera amafaranga make bitewe n’urugendo dukora ndetse hahinduwe icyerekezo twajyagamo nabo babona ko ntakigenda, ariko niba ubuyobozi bubyumva bubanze nabwo buhindure imikorere”.

Aha ni mu marembo ya Gare ya Muhanga, aho imodoka zisohokera.

RFTC Muhanga ifite abanyamuryango 143 bamaze kugura imodoka 11 ndetse n’abakozi batandukanye harimo abatwara izi modoka 11. Hamaze gusezera abakozi babiri mu gihe umwe yahagaritswe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →