Amerika iramagana ibitero by’Uburusiya mu gihe Putine yiteguye ibirenze ibyo yagabye

Ibitero bya Misire igihugu cy’Uburusiya cyagabye mu mijyi itandukanye yo muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru Kyiv cyahungabanije benshi barimo ibihugu byo mu burengerazuba n’inshuti zabwo. Amerika yabyamaganiye kure, ivuga ko byagabwe n’ahadakwiye. Ni mu gihe Perezida Putine yiteguye gutegeka igabwa ry’ibindi bitero bikomeye kurusha.

Nyuma y’ibi bitero bya Misire Uburusiya bwagabye, Amerika yavuze ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko“ ababajwe cyane” n’ibyabaye. Ni mu gihe Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera ku gikorwa cyo guturitsa ikiraro cy’ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu.

Perezida Putin, yaburiye kandi ko yiteguye gutegeka “ibindi bitero bikaze”. Naho Dmitry Medvedev wungirije umukuru w’inama nkuru y’umutekano y’Uburusiya yavuze ko ibi bitero ari “ikiciro cya mbere kimaze gukinwa. Hazakurikiraho ibindi”.

Ukraine ivuga ko misile 83 zarashwe ariko ko 43 muri zo zahanuwe zikiri mu kirere. Muri video yatangaje, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko “Ukraine idashobora guterwa ubwoba. [ahubwo] Ishobora gusa kurushaho kunga ubumwe”.

Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 14 bapfuye abandi benshi barakomereka kubera misile zarashwe mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Kharkiv, Dnipro na Zaporizhzhia. Uduce twinshi twasigaye nta mazi n’amashanyarazi dufite nyuma y’uko izi misile zirashe ibikorwa remezo by’ingufu.

Abatuye i Kyiv nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bavuga ko bisa n’aho Uburusiya bwashatse kurasa ahantu haba hari abasivile benshi kuwa mbere mu gitondo, harimo n’aho abana bakinira, kuri kaminuza, na parike rusange izwi cyane muri uwo mujyi wa Taras Shevchenko.

Antonio Guterres, yasobanuye ibi bitero“ nk’ikindi gikorwa kibabaje cyo gukomeza intambara” kandi ko abasivile ari bo bishyuye ikiguzi kinini.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, uvuga ko ari icyaha cy’intambara, naho perezida wa komisiyo yawo Ursula von der Leyen yavuze ko Uburusiya buhagaze ku bugome n’iterabwoba.

Perezida Joe Biden ni umwe mu bategetsi bavuganye na Perezida Zelensky, yamwijeje “gukomeza guha Ukraine ubufasha ikeneye mu kwirinda, harimo ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere bugezweho”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye White House.

Ubushinwa n’Ubuhinde ntabwo byigeze byamagana iyi ntambara, ariko byasabye ko ikwiye guhagarara. Kubera ibi bitero, inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’abibumbye yahise iterana i New York nubwo mbere na mbere yari igamije kwiga ku duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya duherutse kuberamo amatora ya referendum ariko ihinduka iyo kuvuga kuri ibi bitero byo kuwa mbere.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →