Kamonyi: Abakozi 3 bahinduriwe imirimo barimo umwe wasubijwe kuba Gitifu w’Umurenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 bwakoze impinduka mu bakozi babwo batatu, barimo uwayoboraga ishami ry’imiyoborere mu karere wasubijwe kuyobora Umurenge, umukozi wari Umujyanama wa Komite Nyobozi hamwe n’uwari Gitifu w’Umurenge wagaruwe mu mirimo yahozemo mu karere.

Abakozi bahinduriwe imirimo, barimo Munyakazi Epimaque wari usanzwe ashinzwe ishami ry’imiyoborere mu karere ka Kamonyi, aho yajyanywe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba.

Munyakazi, si ubwambere agiye kuyobora Umurenge kuko mbere yo kuza mu mwanya akuwemo yari Gitifu w”Umurenge wa Nyarubaka wo muri aka karere. Umwanya akuwemo, ugiye kujyamo Muvunyi Etienne, uyu akaba yari asanzwe ari umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere, aho nawe yazanywe muri uyu mwanya akuwe ku kuba Gitifu w’Umurenge.

Muri izi mpinduka kandi, Majyambere Samuel wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yakuwe yo azanwa kuba Umujyanama wa Komite Nyobozi, umwanya n’ubundi yakuwemo ajyanwa kuba Gitifu w’Umurenge aho yabanje Kayumbu akahavanwa ashyirwa Ngamba.

Aganira na intyoza.com, yavuze ko amakuru yo kuba yimuwe nawe arimo kuyumva avugwa, ko gusa icyo azi ari uko yahamagawe akabwirwa ko ku Karere hari ubutumwa bwe, aho akeka ko bifitanye isano n’ibyo yumvise.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahamirije umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’izi mpinduka ari impamo. Yagize ati“ Nibyo, nuko niko bimeze. Impinduka ni ibisanzwe, ni ukwimura umukozi kugira ngo imihigo(Performance) irusheho kuzamuka”.

Izi mpinduka, zibaye kuri aba bakozi b’Akarere, zije zikurikira izindi zabaye mu minsi ishize, aho ubuyobozi bw’Akarere bwazikoze muri ba Gitifu b’Utugari, mu bakozi batandukanye bakorera mu mirenge ndetse no muri ba Gitifu b’Imirenge uvanyeho uwa Ngamba na Kayumbu itari yakozweho kuri ba Gitifu.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →