• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kampala: Ebola yishe umuntu wa mbere

Umwanditsi
October 11, 2022

Ku nshuro yambere kuva icyorezo cya Ebola cyongeye kuboneka muri Uganda mu kwezi gushize, umuntu umwe yahitanywe n’iyo ndwara ku murwa mukuru Kampala, ubu abo imaze kwica bose bakaba bashyitse ku 19.

Ku murwa mu kuru I Kampala, nta bantu bazwi banduye icyo cyorezo, ariko uru rupfu ni ikindi kimenyetso cy’uko irimo gukwirakwira hose ihereye aho yatangiriye hagati mu gihugu, ibyo bikaba bihangayikishije abashinzwe ubuzima, aho basabye Leta gushyira ako gace mu kato.

Umugabo wahitanywe na Ebola i Kampala, bivugwa ko ashobora kuba yaranduye hanyuma agahita ahunga aho yabaga nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubuzima. Ngo ashobora kuba yarahise ajya gushaka abaganga Gakondo mu yindi ntara, nk’uko byatangajwe na Jane Ruth Aceng, Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda.

Uwo mugabo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yapfuye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ari mu bitaro by’igihugu bya Kiruddu, byimurirwamo abarwayi barembye.

Madamu Aceng, yavuze ko abaganga bavuye uwo mugabo bari basanzwe biteguye kandi bikingiye, kuko yari arembye cyane igihe yagezwaga kwa muganga.

Abantu 42 bivugwa ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yarahuye nabo, bamaze kumenyekana kandi barimo barakurikiranwa, nk’uko Minisitiri Aceng yakomeje abivuga. Kugera uyu munsi, abo bimaze kwemezwa ko banduye Ebola muri iki gihugu cya Uganda ni 54.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga