Kampala: Ebola yishe umuntu wa mbere

Ku nshuro yambere kuva icyorezo cya Ebola cyongeye kuboneka muri Uganda mu kwezi gushize, umuntu umwe yahitanywe n’iyo ndwara ku murwa mukuru Kampala, ubu abo imaze kwica bose bakaba bashyitse ku 19.

Ku murwa mu kuru I Kampala, nta bantu bazwi banduye icyo cyorezo, ariko uru rupfu ni ikindi kimenyetso cy’uko irimo gukwirakwira hose ihereye aho yatangiriye hagati mu gihugu, ibyo bikaba bihangayikishije abashinzwe ubuzima, aho basabye Leta gushyira ako gace mu kato.

Umugabo wahitanywe na Ebola i Kampala, bivugwa ko ashobora kuba yaranduye hanyuma agahita ahunga aho yabaga nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubuzima. Ngo ashobora kuba yarahise ajya gushaka abaganga Gakondo mu yindi ntara, nk’uko byatangajwe na Jane Ruth Aceng, Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda.

Uwo mugabo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yapfuye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ari mu bitaro by’igihugu bya Kiruddu, byimurirwamo abarwayi barembye.

Madamu Aceng, yavuze ko abaganga bavuye uwo mugabo bari basanzwe biteguye kandi bikingiye, kuko yari arembye cyane igihe yagezwaga kwa muganga.

Abantu 42 bivugwa ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yarahuye nabo, bamaze kumenyekana kandi barimo barakurikiranwa, nk’uko Minisitiri Aceng yakomeje abivuga. Kugera uyu munsi, abo bimaze kwemezwa ko banduye Ebola muri iki gihugu cya Uganda ni 54.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →