• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Umugore w’Umunyakenya wagaragaye yonsa imbwa(ikibwana) akomeje kuvugisha benshi

Umwanditsi
October 11, 2022

Benshi mu banyakenya ndetse by’umwihariko Imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi, bakomeje gushyira igitutu kuri Leta basaba ko ihagarika ibigo byohereza abakozi mu mahanga by’umwihariko ibibohereza muri Arabia Saoudite. Ni nyuma y’amashusho y’umugore w’Umunyakenya yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo konsa ikibwana cy’imbwa nyamara yarasize uruhinja muri Kenya.

Uyu mugore mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, humvikanamo ijwi bivugwa ko ari irye mu rurimi rw’Igiswahili avuga atabaza, yumvikanisha ko ari umwe mu bakora akazi ko mu rugo muri Arabia Saoudite.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ihuriro ry’abakozi n’ubucuruzi muri Kenya Central Organisation of Trade Unions (COTU) ryasabye Leta guhagarika kompanyi zikorera muri iki gihugu zohereza abakozi muri Arabia Saoudite.

Ibyo, bikozwe nyuma ya video yakwiriye henshi yerekana uwo mugore wo muri Kenya arimo konsa ikibwana cy’imbwa, avuga ko ari muri icyo gihugu cyo mu bwarabu. BBC ntabwo yabashije kugenzura umwimerere w’iyo video.

Avugana n’abanyamakuru ku cyumweru, Francis Atwoli ukuriye COTU yavuze ko uwo mugore, yasize umwana w’amezi abiri muri Kenya, akaba yarahatiwe n’umukoresha we konsa ibibwana.

Francis Atwoli, yagize ati:“ Ndasaba ubutegetsi gukora nk’uko ubutegetsi bwa Perezida Mwai Kibaki bwabigenje…Yahagaritse muri Kenya kompanyi zose zishakira abantu akazi”.

Francis Atwoli.

Uyu mukuru wa COTU, yasabye Perezida William Ruto guhagarika“ Ubucakara buziguye” bw’abakozi bava muri Kenya, Leta ikajya ivugana imibereho y’abakozi n’ibihugu byo mu bwarabu.

Ubushomeri buri hejuru muri Kenya, yemwe no muri aka karere butuma urubyiruko rwinshi rujya mu bihugu byo mu kigobe cy’abarabu gushaka imirimo yo mu rugo n’indi y’ingufu. Benshi muri abo bakozi bagiye bavuga ingorane zo gufatwa nabi bahuye nazo muri ibyo bihugu, ndetse vuba aha byanavuzwe muri Myanmar, Laos na Cambodia.

Abanyakenya benshi, bagaragaje akababaro batewe n’amashusho asa n’ayo uwo mugore yifashe atabaza ngo afashwe kuko aho arimo gukora bamuhatira konsa ibibwana by’imbwa.

Ni kenshi hagiye humvikana ko abajyanwa gukora mu bihugu by’Abarabu by’umwihariko muri iki gihugu cya Arabia Saoudite bakoreshwa ibikorwa bibi, bibabaza umubiri ndetse kenshi bifatwa nk’ibya Kinyamaswa. Benshi mu bajya yo bagenda kubera ubukene n’ubushomeri, bizezwa ibitangaza bifatiye ku kubaho neza no guhembwa neza ariko ibyagaragaye ku bagiye bamenyekana ni uko benshi bahuye n’akaga.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga