Muhanga: Umugore wo mu cyaro aracyagowe no gukoresha ikoranabuhanga

Bamwe mu bagore bo mu cyaro baremeza ko bakigorwa no gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bagiye gusaba serivisi. Bahamya ko bibasaba gukora ingendo ndende bajya aho zitangirwa kuko nta bumenyi kuri ryo bafite. Bahamya ko ibi binabagiraho ingaruka mu kwiteza imbere.

Ibivugwa n’aba bagore, babigarutseho kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022 ubwo mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Remera, Akarere ka Muhanga hizihizwaga umunsi ngarukamwaka mpuzamahanga wahariwe abagore bo mu cyaro.

Mukandutiye Domitila afite imyaka 42 n’abana 3 yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umugore wo mu cyaro agitsikamiwe cyane mu bijyanye n’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ndetse n’ibibazo by’imibanire mu muryango bitarabasha kugabanuka.

Bamwe mu bagore bitabiriye uyu munsi.

Yagize ati” Twebwe abagore bo mu cyaro turacyahura n’Ihohoterwa rikorerwa bamwe muri bagenzi bacu ndetse n’abana twabyaye, ariko dushaka abatuganiriza bikagabanuka. Twebwe gukoresha ikoranabuhanga biracyatugora kuko ubumenyi n’ibikoresho biracyatubuza kubigeraho ngo turikoreshe, ahubwo tugashaka abadufasha kwiyakira nka serivisi”.

Mukeshanono Marie, ahamya ko abonye igikoresho cy’ikoranabuhanga nka telefobi igezweho yashaka umwigisha akaba yayikoresha akabasha kujya yisomera amakuru ntawuyamubwiye ndetse akanavugana n’abo badaherukana bagiye gutura kure, akanasabiraho zimwe muri serivise nkenerwa.

Yagize ati” Rwose njyewe mbonye igikoresho cyaba gifite uburyo gikoreshwamo ikoranabuhanga nka Telefoni igezweho nziza nagerageza gushaka ujijutse kundusha akanyigisha nkajya nisabira serivisi nkoresheje telefoni yanjye nkabyikorera ntawe nsabye umusanzu wo kubinkorera, akenshi usanga unabyishyurira”.

Uwiragiye Therese, avuga ko yaguze telefoni isanzwe ariko ayikoresha yitaba abamuhamagara, ko atazi no kwandika ubutumwa bugufi kubera kutayisobanukirwa. Yibutsa ababishinzwe ko kwiteza imbere bisaba no kumenya uko abandi biteje imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umugore akwiye gukomeza kuzamuka akoresheje ibishoboka byose byamufasha. Abasaba kwanga ibituma urugo rusubira inyuma kubera amakimbirane, kutita ku bana, ubuharike, gucana inyuma n’ibindi.

Abibutsa ko inshingano bafite ari izo kugira umuryango mwiza, utekanye. Ashimangira kandi ko ikoranabuhanga bifuza bazarigezwaho batari mu makimbirane, ko kandi hari n’abafatanyabikorwa bazabafasha kubigeraho hamwe n’inzego bwite za.

Mu mukino wo gusiganwa wabaye, abagore bahize abandi bahembwe.

Umukozi w’Umuryango uharanira Amajyambere y’Icyaro(DUHAMIC ADRI), Harushyabana Bernard, avuga ko umushinga wabo ugiye kwegera abaturage mu mirenge yose 12 igize akarere ka Muhanga. Yibutsa ko umuryango utekanye ntacyo utageraho, ko ikingezi ari ukubyumva no kubikurikirana.

Mu kwizihiza uyu munsi w’Umugore wo mu cyaro ku nshuro ya 15, wasanze imiryango isaga 500 mu karere ka Muhanga ibanye mu makimbirane, ariko ikaba ikomeje kwitabwaho iganirizwa umunsi ku munsi kugirango abayigize bahinduke bakorere hamwe mu miryango yabo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →