Kamonyi-Isuku: Abagenzi n’Abashoferi bibukijwe ko Umuhanda atari ingarane y’imyanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bufatanije na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere, basabye abagenzi n’abashoferi bakoresha umuhanda wa Kaburimbo Kigali-Kamonyi-Muhanga kuzirikana ko uyu muhanda atari ingarane y’imyanda, ko basabwa kwita ku isuku mu buryo bwose, ko uzafatwa yaba umugenzi cyangwa umushoferi azabihanirwa. Buri wese yasabwe kuba ijisho rya mugenzi we ku kwita ku Isuku, aho babonye ubirengaho amakuru agatangwa kare.

Ubu butumwa bw’Isuku, by’umwihariko kuri uyu Muhanda munini wa Kaburimbo uva Kigali unyura muri Kamonyi werekeza Muhanga, bwatangiwe ahazwi nka Bishenyi hategerwa imodoka zitwara abagenzi (Gare), kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022 mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’Isuku bwahuriweho n’Akarere na Polisi. Abagenzi n’Abashoferi basabwe kwitwararika cyane, bakirinda uwo ariwe wese waba nyirabayazana mu kwanduza uyu muhanda.

Abagenzi bari bateze imodoka, Abashoferi bari baparitse bategereje abo batwara kimwe n’abandi baturage bari hafi bakoranyirijwe hamwe ngo bahabwe ubutumwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere mu butumwa yahaye abagenzi n’abashoferi, yavuze ko mu gutangiza ubu bukangurambaga bw’Isuku babitewe n’uko babonaga hari ikibazo ku bantu bakoresha uyu muhanda munini wa Kaburimbo, aho basanze rimwe na rimwe hari abagenda bajugunya imyanda ku muhanda, abandi bakanihagarika aho babonye kandi hari ahabugenewe.

Mukubasaba kwita ku kugira isuku kuri uyu muhanda, Meya Nahayo yasabye Abagenzi n’Abashoferi ko Isuku bakwiye kuyigira Umuco, abibutsa ko ibisabwa by’ibanze bishyirwamo imyanda (Puberi) byashyizwe ku mihanda, ahenshi nko ku byapa aho imodoka zihagarara, ko aho kwanduza umuhanda bakwiye kuzikoresha bakimakaza Isuku, abatabishoboye bakabikomezanya mu modoka bakabishyira ahabugenewe bageze iyo bagiye.

Bishenyi, imodoka zirimo abagenzi zahanyuraga zivuge cyangwa zijya Kigali n’ahandi zabanzaga kunyuzwa muri Gare, bagahabwa ubutumwa bw’Isuku.

Mu gushimangira iby’isuku isabwa Abagenzi n’Abashoferi kuri uyu muhanda,  Meya Nahayo yagize kandi ati“Nk’Akarere ni ukwibutsa Abaturage, Abagenzi n’Abashoferi ko uyu muhanda atari aho gushyira imyanda(Ingarane), ko ari ahakwiye kugirirwa Isuku, ko abakoresha uyu muhanda bose bakwiye kugira Isuku, bakayigira Umuco nk’Abanyarwanda”.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi (DPC) mu karere ka Kamonyi, SP Jean Bosco Nsabimana, yasabye Abagenzi n’Abashoferi babatwaye ko nta n’umwe wemerewe kugira ikintu icyo aricyo cyose cy’umwanda ajugunya mu muhanda n’aho abonye hose, yaba imodoka ihagaze cyangwa se igenda akaba yakinyuza mu idirishya.

SP Jean Bosco Nsabimana/DPC Kamonyi ari mu modoka itwara abagenzi atanga ubutumwa bw’Isuku.

Yakomeje yibutsa Abagenzi ko mu gihe yumva ashaka kugira ibyo ajugunya, akwiye gusaba Shoferi agahagarara akabishyira ahabugenewe kuko hateganijwe cyangwa se bitaba ibyo akabikomezanya kugera ageze aho agiye nabwo akabishyira ahabigenewe. Yababuriye ko uzafatwa azahanwa.

SP Nsabimana hamwe na Meya Nahayo, basabye kandi bamwe mu bakoresha amagare bakunze kugenda bafashe ku modoka gucika kuri ibyo bikorwa bavuga ko biteza impanuka, ko abazafatwa batazihanganirwa. Basabye kandi buri wese mu bagenzi kutemerera abashoferi kubatwara uko biboneye bica amategeko, ko aho babona bitwaye nabi bakwiye kwifashisha Nomero za Telefone ziba zimanitse imbere mu modoka bagatanga amakuru hanyuma inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo.

Umuyobozi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda i Kamonyi, yari mu modoka atanga ubutumwa busaba Abagenzi n’Abashoferi kwitwararika ku Isuku mu Muhanda no gutanga amakuru.

Mu kuvuga ku Isuku, hanagarutswe kubagenzi n’abashoferi bajya bihagarika aho babonye ku muhanda, bibutswa ko nabyo uzafatwa azabyirengera. Babwiwe ko hari ubwiherero Bishenyi, bukaba ku Kamonyi (I Gihinga), hakaba n’ubundi hafi y’ahazwi nko Mugaperi utaragera i Musambira. Ko rero nta rwitwazo ku muntu uzaramuka afashwe yihagarika ku muhanda.

Ubu Bukangurambaga bw’Isuku kuri uyu muhanda wa Kaburimbo uva Kigali unyura muri Kamonyi ugana Muhanga, ni gahunda yibanze ku kwibutsa Abagenzi n’Abashoferi batwara ibinyabiziga ko bitemewe gukwirakwiza umwanda ahabonetse hose, ko ubona atabasha gushyira imyanda ahabigenewe akwiye gukomezanya nayo kugera iyo ajya, ko uyu muhanda atari Ingarane y’imyanda, ko kandi ku muhanda atari aho bihagarika.

Dr Nahayo/Meya wa Kamonyi na SP Nsabimana/DPC bari imbere y’imbaga y’abo bahaga ubutumwa.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →