Muhanga: REB iributsa Abarimu n’Ababyeyi kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’Uburezi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson aributsa Abarimu n’Ababyeyi kugira uruhare rufatika kugirango ireme ry’uburezi rigerweho bose babigizemo uruhare. Yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Uburezi binyuze mu bigo biyishamikiyeho birimo; REB na NESA batangizaga icyunweru cy’Uburezi kizakorwamo igenzura mu Mashuri ya Leta hagamijwe kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.

Ubwo hatangizwaga iki gikorwa muri aka karere ka Muhanga, ku ikubitiro hasuwe ibigo 2 aribyo; Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B ndetse banasura Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi.

Abayobozi batandukanye ubwo basuraga ibigo by’amashuri mu cyumweru cyiswe icy’Uburezi.

Mu rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B, aba bayobozi babanje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yasohowe ajyanye no gufatira ifunguro ku ishuri, n’uko ababyeyi batangira abana amafaranga, haba mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

Dr Mbarushimana yagize ati” Muri iki cyumweru dutangiye, tuzagenzura uko abarimu bigisha ndetse n’uko abana bakira uburere bahabwa, tunarebe uko abana bitabira ishuri umunsi ku munsi. Ikindi, tuzanareba uko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ihagaze tugamije kunoza ibitaranoga kuko iyo kimwe gipfuye ntabwo ireme ry’uburezi twifuza ryagerwaho”.

Ahategurirwa amafunguro abana bafatira ku ishuri ni hamwe muhasuwe.

Akomeza avuga ko umuyobozi w’ishuri agomba gucunga neza umutungo w’Ikigo, akanagenzura neza uko abarimu bigisha. Yagize ati“ Ntabwo umuyobozi akwiye kwicara ngo yumve ko abarimu aribo bafite uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi. Nubwo afite byinshi byo kugenzura bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo, agomba no kureba imyigishirize y’abarimu ayobora. Ibi byose nibirangira tuzakora isesengura turigeze kuri Minisiteri maze ibisubiza inyuma ireme ry’uburezi bivanweho. Gusa, twabonye ubwitabire buhagaze neza kandi abana bose bafata ifunguro ku ishuri”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, yibutsa abarezi ko bakwiriye gukundisha abana amasomo batanga ndetse bakanakurikirana abatitabira ishuri, bakamenya impamvu. Yababwiye kandi ko intebe bicayeho nawe yayinyuzamo mu ishuri rya GS Saint Joseph Kabgayi.

Ati“ Turabibutsa ko mukwiye kwiga kandi mugashyiramo umwete. Namwe barezi b’abana bacu mudufashe kumenya neza impamvu abana bataza ku ishuri kuko ni mwebwe ba mbere mumenya ko umwana yasibye ishuri. Mubakundishe amasomo mubigisha, ikindi bana bacu izo ntebe mwicayeho natwe twazinyuzeho, ni mwige kugirango ejo muzafashe igihugu gutera imbere”. Yakomeje ababwira ko nta mwana ukwiye kuguma mu rugo ngo ntaratanga amafaranga yo kurya ku ishuri. Yasabye ko ufite ikibazo akibwira mwarimu, ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’inzego z’ibanze bagafasha kubikemura.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, Akimana Innocent yashimiye ubufatanye buri hagati y’ababyei n’ikigo ndetse n’inyunganizi Minisiteri y’Uburezi iha ibigo. Ashima ko nibura uyu mwaka watangiye imibereho ya mwalimu yaratekerejweho hakongerwa umushahara wabo hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Kugera tariki ya 15 Ukwakira 2022, Mu banyeshuri bari bateganyijwe kujya ku ishuri mu mwaka wa 1, abagera 96, 2% biga bataha bageze ku ishuri naho 82% bacumbikirwa nibo bari barageze ku ishuri. Ni mu gihe abiga bataha mu mwaka wa 4 abagera 93, 5% bageze ku ishuri.

Iri genzura rizakorerwa mu bigo by’Amashuri ya Leta n’abafatanya na Leta ku bw’Amasezerano hagamijwe kureba ibibangamiye ireme ry’uburezi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’Amabwiriza yo gufatira ifunguro ku ishuri. Hazaba harimo abahagarariye ibigo nka REB, NESA n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano. Gusa nta gihe kizwi cya nyuma cyo gutangaza ibizaba byavuye muri iri genzura ry’icyumweru cy’Uburezi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →