• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
28/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
28/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
28/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Muhanga: Minisitiri Mukeshimana arasaba abakora ubuhinzi kwishyira hamwe bakunganirwa

Umwanditsi
October 31, 2022

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana arasaba abakora ubuhinzi kwishyira hamwe bagakora ubuhinzi bw’umwuga maze Leta ikabunganira ku mafumbire ndetse n’ibindi bitandukanye bakenera kugirango ubuhinzi bwabo bubashe kubateza imbere.

Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku Isi, aho wizihirijwe mu karere ka Muhanga mu merenge wa Rongi ku kibuga cya Buziranyoni.

Yagize ati” Mu gihe twizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi, turasaba abakora ubuhinzi kugerageza guhuza ubutaka bakishyira hamwe bakabasha kubona inyunganizi zirimo amafumbire, imbuto ndetse n’ibindi bitandukanye birimo no kubasha kuhira ibyo bahinze kandi bazabasha kwiteza imbere nyuma yo kubona umusaruro mwiza bagahaza imiryango yabo n’Isoko”.

Minisitiri Mukeshimana, akomeza yemeza ko nubwo abaturage nibura 81, 3% babasha kubona ibiribwa, ariko birasaba intege zikomeye zo gufatanya kugirango umusaruro ukomeze kwiyongera kandi Leta izagira uruhare mu kubatera inkunga.

Yagize ati” Kugeza ubu ntakibazo gikomeye turagira kijyanye n’inzara kuko nibura abaturage bagera kuri 81,3% babona ibyo kurya, ariko turifuza ko twafasha kuzamura iyi mibare kandi Leta nayo ifite uko izatera inkunga kugirango bizabashe kugenda neza”.

Minisitiri w’Ubuhinzi, avuga ko abahinga ku giti cyabo bagorwa no kunganirwa kandi hari aho abihuje bahabwa ifumbire ya Urea yo kubagaza ku buntu, akaba asaba abahinzi kudacikanwa n’ayo mahirwe

Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ku isi rishinzwe ibiribwa ishami ry’u Rwanda  (FAO), Coumba Sow yemeza ko mu Rwanda ibiribwa bibasha kuboneka ugereranyije n’ibihugu duturanye kuko usanga nibura Miliyoni 272 mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu ihembe ry’Afurika hari ibihugu byugarijwe n’inzara. Asanga abahinzi bakwiye gufatanya na Leta kugirango ibiribwa bikomeze kwiyongera kandi buri wese azabigiramo uruhare.

Yibutsa abahinzi ko bakwiye gukomeza gukorana umuhate bakabasha kwihaza no gusagurira amasoko nubwo bigaragara ko imvura itagwa neza, ariko hari ibyiringiro by’uko izagwa abahinzi bakeza.

Nubwo hizihijwe uyu munsi, hari abasaga Miliyoni 700 ku Isi bugarijwe n’inzara aho badafite ibibatunga ndetse ugasanga bamwe bari mu nkambi z’impunzi batabasha gukora ubuhinzi busanzwe bukorwa cyane. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igendereye kugira ubuzima bwiza, bukomoka ku buhinzi n’ubworozi butanga umusaruro mwiza.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga