DRC: Twasubiye inyuma by’amayeri y’urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa-Gen Ekenge

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 05 Ugushyingo 2022, yatangaje ko batananiwe kuvana Abarwanyi ba M23 mu birindiro by’aho yafashe, ko icyo bakoze ari ugusubira inyuma by’amayeri y’urugamba bagamije kwirinda impfu zitari ngombwa. Ahamya ko nta Santimetero n’imwe y’ubutaka bwa Congo izasigara iriho inkweto z’abo yita “Umwanzi”.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, ubwo Jenerali Ekenge yabazwaga n’umunyamakuru impamvu igisirikare cy’iki gihugu kimaze iminsi 150 kitarashobora kwisubiza umujyi wa Bunagana, yasubije ko; FARDC itari kurwanira ahari abaturage kandi inshingano zayo za mbere ari ukubarinda.

Yagize kandi ati“ Twasubiye inyuma by’amayeri y’urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa”. Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2012 ubwo umutwe w’abarwanyi wa M23 wari wafashe Goma, ariko nyuma y’umwaka urenga mu kwezi kwa cumin a kumwekwa 2013, abo barwanyi ngo birukanywe muri uwo mujyi. Aho niho yagize ati “ Nta Santimetero ( Cm) n’imwe izasigara iriho inkweto z’Umwanzi”.

Abasaga 2000 I Goma honyine bamaze kwiyandikisha kujya mu gisirikare cya FARDC

Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Jenerali Ekenge nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko urubyiruko rw’Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu Ngabo, kuva ku wa Kane ubwo Perezida w’Iki Gihugu yaruhamagariraga“ Kwinjira mu Gisirikare ku bwinshi” kuko” Intambara abaturanyi badusojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatandatu, umuvugizi w’ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Goma mu burasirazuba bw’igihugu. Yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha i Goma, i Goma honyine“.

Jenerali Ekenge yavuze ko ahatari ibiro bikuru bya Gisirikare hari “ibigo by’ijonjora“, cyangwa”cellules de sélection“, ko aho bitari na ho hazoherezwa amatsinda y’abasirikare yo gukora ijonjora. Yavuze ko abajya mu gisirikare ari urubyiruko rw’abasore n’inkumi rufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 25 rw'”imyitwarire myiza n’ubuzima bwiza ku mubiri no mu bitekerezo [mu mutwe]”, ndetse rukaba rwarize nibura imyaka ibiri irenze ku mashuri abanza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →