Ngororero: Bahize kugabanya imirire mibi n’igwingira bakagera kuri 16%

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye abanyamakuru ko mu myaka 2 isigaye ngo gahunda yiswe NST1 yatangajwe na Perezida Kagame, ubwo yiyamamarizaga manda ya Gatatu bagomba kuyigeraho, bakava kuri 50,5% bakagera kuri 16% nubwo icyerekezo cy’Igihugu ari uko kizaba kigeze kuri 19% muri 2024.

Uyu muyobozi, ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Ngororero kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022. Yagize ati” Dufite imibare myinshi mu bijyanye n’imirire mibi n’igwingira, ariko dufite icyizere ko mu cyerekezo cya Perezida wa Repuburika, Paul Kagame yahaye abanyarwanda ni uko nibura mu gihugu cyose iyi mibare izaba iri kuri 19%, nubwo turi kuri 50, 5%. Twamaze kubona ko nidufatanya n’abafatanyabikorwa bacu mu myaka 2 isigaye tuzabasha kugabanya kugera kuri 16% kuko natwe ntabwo twishimiye kuba duhaza abandi imbuto twebwe tukarwaza igwingira kuri iki kigero”.

Akomeza yemeza ko bashyizeho gahunda yo gufatanya n’amabanyamadini ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, hagashyirwaho ko buri muyobozi wese cyangwa umukozi agira aho ahurira n’iki gikorwa.

Yagize ati” Tumaze kubona ko byashoboka, twashyizeho gahunda yo gufatanya n’abanyamadini basanzwe bakira abantu benshi ndetse ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bakadufasha. Twararebye dusanga buri muyobozi ndetse n’umukozi wese turajyanamo kuko natwe uruhare rwacu ruzatuma abaturage bagira imyumvire myiza yo guhangana n’imirire mibi iganisha ku igwingira”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamadini n’Amatorero(RIC-Ngororero)akaba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rususa, Padiri Ntirandekura Gilbert avuga ko ihuriro ryabo ryamaze gufata imyanzuro yo gufasha abayoboke babo gukomeza kugira imyumvire myiza, bakiga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye no kurinda abana babo imirire mibi n’igwingira kuko akenshi usanga imyumvire yabo ikiri hasi cyane.

Yagize ati” Nibyo mu ihuriro ryacu twasanze dukwiye gufata imyanzuro yo kwigisha abayoboke bacu gukomeza kugira imyumvire myiza bakagira ubumenyi bushyitse bwo gutegura indyo yuzuye kuko usanga ubumenyi buke aribwo twabonye ko bugira uruhare mu izamuka ry’iyi mibare, bityo niho twerekeje amaso”.

Muri iki kiganiro kandi humvikanye amajwi y’abanyamakuru babwiwe n’abaturage ko hari abahabwa amafu yo guha abana bafite imirire mibi n’igwingira bakayagurisha ndetse hakaba n’abandi bayanywamo igikoma batayagenewe aribyo bituma iyi mibare igenda ihindagurika cyane rimwe ikagabanuka ubundi ikongera ikazamuka.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 2014-2015 bwerekanye ko Akarere ka Ngororero ari ko ka mbere mu Rwanda mu kugira umubare w’abana bagwingiye kuko bari ku gipimo cya 55.5%, gusa. Mu mwaka wa 2019/2020 bagize 50.5% mu gihe umwaka ushize w’ingengo y’imari bari ku gipimo cya 42%.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →