Ngororero: Hagiye kuzamurwa ibiro by’Akarere bizatwara asaga Miliyari 2,6

Hashize igihe abaturage bajya kwaka serivisi ku biro by’Akarere ka Ngororero bavuga ko inyubako ishaje.  Bemeza ko nta bwinyagamburiro abahakorera bafite kubera ubuto bwaho. Miliyari zisaga 2,6 zigiye gukoreshwa mu kubaka ibiro bishya bizasimbura ibisanzwe.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ngororero, bavuga ko ubuyobozi bwabo bukorera mu nyubako ishaje, itajyanye n’igihe kandi ibiro( offices) byinshi bikaba bitoya, bikoreramo abakozi benshi batanga Serivise zitandukanye, ku buryo no kumenya aho wakira Serivise runaka biba bitoroshye.

Inyubako isanzwe.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeje ko inyigo y’inyubako nshya kandi igezweho yarangiye, aho bizubakwa ahegeranye n’ibiro bisanzwe ndetse bikazaba bigeretse ariko n’ibisanzwe bikaba bitazasenywa.

Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero yemereye itangazamakuru ko inyigo yarangiye ikaba igaragaza ko inyubako izubakwa na Miliyari ebyiri na Miliyoni Magana atandatu z’amafaranga yu Rwanda (2,600,000,000 Rfw). Akomeza avuga ko ikibanza gihari ndetse imirimo ikazatangira umwaka utaha.

Igishushanyo cy’inyubako nshya izubakwa.

Yagize ati” Inyigo yararangiye ndetse n’ikibanza cy’aho tuzubaka inyubako y’aka karere harahari kandi izuzura itwaye asaga Miliyari 2,6 frw. Umwaka utaha tuzatangira imirimo ariko iyi nyubako isanzwe dukoreramo ntabwo izavaho kubera ko ikibanza gihagije”.

Akomeza avuga ko ibi biro nibimara kuzura bizafasha mu kugabanya ubucucike mu bakozi ndetse na Serivisi zimwe na zimwe zigifite umubare mwinshi w’abakozi bakorera ahantu hato bakazabona ahantu hagari ho gukorera.

Ikindi Meya yongeyeho ko amafaranga bategereje ko Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA) kandi igihe cyose amafaranga azasohokera imirimo yo kubaka iyi nyubako y’ibiro by’akarere bizatangira kuko inyigo yo irahari yamaze gukorwa.

Iyi nyubako isanzwe ikorerwamo n’akarere ka Ngororero yubatswe mu mwaka w’i 1980, ikaba yarahoze ari ibiro bya Su-Perefegitura ya Ngororero, aho mu gihe cy’amavugurura no kwegereza ubutegetsi abaturage haje gushyirwamo ibiro by’Akarere biherereye mu murenge wa Ngororero, Akagali ka Kazabe, Umudugudu wa Ngororero.

Ku ikubitiro kubakiwe abakozi batarenze 15 ariko kugeza ubu gakorerwamo n’abakozi basaga 150, aho binagaragara ko harimo ubucucike. Kugeza ubu, Akarere ka Ngororero kabashije kugabanya ubukene buva kuri 38% bakaba bamaze kugera kuri 20.8% by’abaturage bafite ubukene.

Inyubako ishaje.

Akimana  Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →