Depite Mbonimana Gamariel uherutse kuvugwaho kunywa inzoga agafatwa kenshi na Polisi yeguye

Mu nama y’ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y’Umudepite mu nteko ishinga amategeko umaze gufatwa na Polisi y’u Rwanda inshuro 6 yanyoye. Nubwo umukuru w’Igihugu ateruye ngo avuge amazina ye, uyu ubwe kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 hagaragaye ibaruwa yanditse asezera ku mirimo yo kuba intumwa ya rubanda. Yayikuye mu icupa cyangwa mu gicuma none imipukuye mu nteko.

Ni Depite Mbonimana Gamariel wari intumwa ya rubanda mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite. Yamaze kwandika yegura kuri uwo mwanya nyuma y’uko avuzweho ubusinzi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul avuga ku myitwarire y’iyi ntumwa ya rubanda, yanenze uburyo Polisi igaragaza muri raporo ko yamufashe yanyoye ikamureka akagenda ngo kubera ubudahangarwa, aho agaragaza ko bitagakwiye. Yanavuze kandi ko yakabaye anacibwa amafaranga( ibihano bihabwa ufashwe atwaye imodoka yanyoye).

Yakomeje avuga ko niba ari n’ubudahangarwa, ibyo yakoze bibaye inshuro eshanu, esheshatu ariwe umufashe yabanza akamwambura( akamukuraho) uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite, hanyuma akabwira inteko ishinga amategeko ko imyitwarire ye ishobora kwica abantu. Yakomeje avuga ko atakwemera ko aba ikibazo ku muryango( Danger to society).

Perezida Kagame, mu ijambo rye avuga kuri uyu mudepite no kunywa kwe, yagize ati“ Ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo”. Yakomeje anenga uburyo Polisi bamuretse akagenda ngo afite ubudahangarwa. Yabajije niba n’umunsi yanyoye agasinda akagonga umuntu akamwica nabwo atazahangarwa?.

Kuri uyu wa mbere nibwo byamenyekanye ko Depite wavugwaga na Perezida Kagame ari “Mbonimana Gamariel wabaye intumwa ya rubanda muri 2018 aturutse mu ishyaka rya PL (Partie Liberal), Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda.

Mu ibaruwa intyoza.com yabonye, yanditswe n’uyu wari intumwa ya rubanda yegura ku kuba Depite iteye itya;

Ibaruwa y’ubwegure.

Mbonimana Gamariel, yavukiye mu karere ka Kamonyi mu 1980. Yageze mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kuva mu 2018. Mbere yaho, yabaye umwarimu ku ishuri ribanza rya Rusave (Nzeri 2001-Ukuboza 2003). Yabaye kandi mwarimu muri Kayonza Modern Secondary School, yigisha iby’imitekerereze ya muntu (Psychology), Imibanire (Sociology), iby’ubuhanga (Philosophy) na politiki (Mutarama 2004- Ukuboza 2005).

Yabaye kandi mwarimu n’umuyobozi ku ishuri rya Institut Don Bosco Kabarondo (Mutarama 2009- Gicurasi 2013). Guhera muri Mata 2014, yabaye umwarimu muri kaminuza ya Mount Kenya University. Guhera muri Mutarama 2015 kugeza muri Werurwe 2016 aba umwarimu (senior lecturer) n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi  ( Head of Department of Education) muri Mahatma Gandhi University Rwanda. Muri Werurwe 2015, yagiye muri kaminuza ya Kigali aho yakoze akazi gatandukanye karimo kuba umwarimu ndetse n’umuyobozi w’amashami yayo.

Mbonimana Gamariel, yagaragaye muri Politiki mu buryo bweruye kuva tariki 4 Nzeri 2018, ubwo yatorerwaga kuba Intumwa ya rubanda-Depite, arahira tariki 19 Nzeri uwo mwaka. Mu nteko ishinga amategeko, yabarizwaga muri komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko. Tariki 28 Gicurasi 2019, umutwe w’abadepite wamugize umwe mu ba Depite bagize inteko y’ibihugu bivuga ururimi rw’ igifaransa muri komite ishinzwe uburezi, itumanaho n’iby’umuco.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →