Dolly Parton, icyamamare muri Country Music yahawe igihembo cya Miliyoni 100$ na Jeff Bezos

Dolly Parton, icyamamare mu muziki wo mu njyana ya country akaba n’ukora ibikorwa by’ubugiraneza, yahawe igihembo cya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika na Jeff Bezos washinze Amazon. Ayo, angana na miliyari 106 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Bezos, umuherwe utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika washinze kompanyi Amazon, yatangaje icyo gihembo ari kumwe n’umukunzi we Lauren Sanchez.

Sanchez, yavuze ko Parton ari “umugore utanga akoresheje umutima we akanayoborana urukundo no kumva akababaro k’abandi bantu muri buri gice cyose cy’ibikorwa bye“.

Iki gihembo kizwi nka “Bezos Courage & Civility Award” ni icyo gushimira abayobozi “bashaka ibisubizo bakoresheje ubutwari n’ikinyabupfura“. Sanchez ati:” Dufite amashyushyu yo kubona ibintu byose byiza ugiye gukoresha iki gihembo cya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika“.

Muri videwo y’uwo muhango iri ku rubuga rwa internet, Parton yagize ati:” Mbega byiza! Uravuze ngo miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika?”. Yongeyeho ati: “Ntekereza ko abantu bari mu mwanya utuma bafasha bakwiye gushyira amafaranga yabo aho umutima wabo uri. Nzakora uko nshoboye kose nkoreshe aya mafaranga ibintu byiza“.

Iki gihembo cyatangiye mu mwaka wa 2001, abacyegukanye ni impirimbanyi Van Jones n’umutetsi ukora n’ibikorwa byo gufasha Jose Andres, washinze igikoni cy’isi (World Central Kitchen), uyu ukaba ari umuryango ugeza ibiryo (amafunguro) mu duce twibasiwe n’amakuba ku isi.

Parton, umuririmbyi, uwandika amagambo y’indirimbo, umukinnyi wa filime, umucuruzi akanakora ibikorwa by’ubugiraneza, muri uku kwezi yashyizwe ku rutonde rw’ibihangange ruzwi nka Rock & Roll Hall of Fame. Amaze igihe ashyigikiye cyane imiryango ikora ubugiraneza, ndetse yashinze umuryango Dollywood Foundation, wahaye ibitabo abana bo mu bice bitandukanye byo ku isi. Parton yashyigikiye cyane kwikingiza Covid-19.

Yashyigikiye kompanyi Moderna ikora urukingo rwa Moderna. Mu 2020, yayihaye imfashanyo ya miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika yo gukoresha mu bushakashatsi kuri coronavirus, ayanyujije mu kigo cy’ubuvuzi cyo kuri Kaminuza ya Vanderbilt mu mujyi wa Nashville, muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →